Perezida Kagame Yasuye Misiri

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye ageze i Cairo, yakirwa na  mugenzi we uyobora Misiri, Abdel Fattah Al Sisi. Baganiririye ahitwa Abdeen Palace mu Biro By’Umukuru wa Misiri.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo z’ubufatanye hagati ya Kigali na Cairo.

Abagize amatsinda yitabiriye ibiganiro hagati ya Kagame na Al Sisi  nabo bagiranye ibiganiro bigamije kureba uko umubano w’ibihugu byombi bakomeza gutezwa imbere.

Misiri ni kimwe mu bihugu bifite ijambo rikomeye muri Afurika.

- Advertisement -

Uretse kuba gifite igisirikare kiri mu bikomeye, Misiri ni n’igihugu gifite ubukungu bukomeye bushingiye ku bukerarugendo n’inganda.

Umugaba w’ingabo za Misiri, Lt.Gen Mohamed Farid  uyobora Imitwe  yose igize ingabo za Misiri mu mpera za 2021 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yahageze tariki 27,Gicurasi, 2021, abonana n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura.

Bahuriye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda kiri ku Kimihurura.

Nyuma y’ibiganiro by’aba basirikare bakuru, Lt Gen Mohamed Farid yaganiriye kandi na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira.

Yahuye na mugenzi we uyobora Misiri

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda yajyiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu kumusezeraho nyuma yo kurangiza igihe yari afite ahagarariye Misiri mu Rwanda.

Hashize igihe gito kandi uwahoze ari  Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda witwa Ahmed Samy Mohamed El-Ansary arangije manda ye.

Yari yaratangiye guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu mwaka  wa 2018.

Izindi nzego u Rwanda rufitanyemo umubano na Misiri ni urwego rw’uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah All Sisi nawe yasuye u Rwanda mu myaka micye ishize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version