Perezida Kagame Yasuye Polisi Ya Dubai

Mu ruzinduko rw’akazi amazemo iminsi muri Leta ziyunze z’Abarabu, Perezida Kagame yaraye  aboneyeho gusura ikicaro gikuru cya Polisi ya Dubai, yerekwa imikorere yayo mu ikoranabuhanga.

Asuye aha hantu hashize igihe gito Minisitiri w’umutekano mu Rwanda asinyanye amasezerano na mugenzi we wo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu;  amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Dubai mu bikorwa bya polisi byo kurwanya iterabwoba.

Polisi ya Dubai ifite abakozi 17,500 bashinzwe gucungira umutekano abaturage miliyoni eshatu batuye ku buso bwa kilometero kare 4,114.

Baba baratojwe bihagije k’uburyo baba bashobora guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyakwaduka muri abo baturage.

- Advertisement -

Uretse imbunda zigezweho kandi zitandukanye mu gukoreshwa bitewe n’uko ibintu byifashe, Polisi y’uyu mujyi ifite imodoka zishoboye imihanda y’aho kandi zikoresha ikoranabuhanga  zirimo izo bita Dodge Chargers, Nissan Pathfinders, Toyota Land Cruisers,  Toyota Prados, Fortuners na  Chevrolet Luminas.

Polisi y’iki gihugu kiri mu bikize ku isi ifite n’imodoka zihenze cyane zo mu bwoko bwa BMW 5 Series E60 , 41 zikoresha amashanyarazi na  Brabus G-Wagen.

Mu rwego rwo gucungira umutekano abatuye imijyi no guherekeza ba mukerarugendo, Polisi ya Dubai ifite imodoka zikomeye kandi zihenze cyane bita supercars ziherekeza ba mukerarugendo zikanabashakira inzira.

Imodoka ya Buggatti ya Polisi ya Dubai

Hejuru y’ibyo, hiyongeraho amafarasi, amakamyo n’indege za polisi zisimburanwa mu gucunga ikirere cy’uyu mujyi udasanzwe.

Buri modoka ya Polisi y’uyu Mujyi haba handitseho email na website yayo kugira ngo abaturage babone uko bayitabaza cyangwa bayiha ibitekerezo n’ibibazo bifuzaho ibisubizo.

Perezida Kagame ubwo yasuraga aho hantu yari ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Amb John Mirenge na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version