Abanyafurika Bazanira u Rwanda Amabuye Ngo Ruyabatunganyirize

Ni ibyemezwa na Dr. Yvan Twagirishema akaba Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Mines, Petelori na Gaz.

Avuga ko kugira ngo u Rwanda rwinjize miliyari $1.1 mu mwaka umwe avuye mu musaruro w’amabuye y’agaciro byatewe n’imbaraga rwashyize mu kongera inganda ziyatunganya ndetse n’abarugana ngo rubatunganyirize amabuye rufitiye inganda zabigenewe.

Yabwiye RBA ati: “  u Rwanda rwashyizeho icyo nakwita umurongo ngenderwaho kugira ngo tureke gukomeza kohereza ibintu hanze bitabanje kongererwa ubwiza n’umusaruro. Ni ibyo twita value addition: kubanza kunyuza ikintu mu ruganda kugira ngo mu kukinyuzamo bikizamurire agaciro gisohoke kishyurwa imisoro ifatika.”

Avuga ko u Rwanda rwohereje umusaruro muke mu buremere ariko ukaba umusaruro ufite agaciro kanini mu madolari($).

- Kwmamaza -

Dr.Twagirashema avuga ko u Rwanda rufite uruganda ruyungurura zahabu, urutunganya gasegereti ikavamo icyo bita ‘Tin’ hanyuma rukagira uruganda rufata Coltan rukayivanamo Tantalum na Niobium.

Dr. Yvan Twagirishema: Ifoto@Igihe.com

Ibyo byose ngo byoherezwa hanze y’u Rwanda byatunganyijwe biri ku kigero kiri hajuru ya 95%.

U Rwanda kandi ibyo rukora rubigurisha ku bafite inganda zifata ibyo rwatunganyije rukabibyaza ikindi kintu kizacuruzwa.

Urugero ni uruganda rwo mu Bushinwa rushobora kugura Lithium rukayikoramo bateri za telefoni cyangwa iz’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Amabuye y’u Rwanda agurishwa cyane cyane mu Bubiligi no mu Bushinwa.

Iki gihugu cyorezwamo cyane cyane Lithium na Wolfram.

Ahandi rwohereza amabuye rucukura ni muri Hong Kong, Luxembourg, Malaysia, Ubuholandi, Singapore, zahabu nyinshi ikajya muri Dubai, andi mabuye akajya muri Amerika.

Ikindi u Rwanda rukuramo amafaranga binyuze mu by’amabuye y’agaciro ni uko hari Abanyafurika barugana ngo rubatunganyirize amabuye kuko rufite inganda zo gutunganya amwe n’amwe.

Abo bose barasora hakagira amafaranga ajya mu kigega cya Leta.

Intego yarwo ni ukongera umubare w’amabuye rucukura kandi rukubaka n’inganda ziyatunganya.

Bwa Mbere Amabuye Y’Agaciro Yinjirije u Rwanda Miliyari $1.1

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version