Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yatangiye Uruzinduko Rw’Iminsi Ibiri Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yatangiye Uruzinduko Rw’Iminsi Ibiri Muri Mozambique

admin
Last updated: 24 September 2021 1:11 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, igihugu u Rwanda rurimo gufasha kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Ni urugendo ruteganyijwe kuri uyu wa 24-25 Nzeri 2021, mu mujyi wa Pemba ari na wo murwa mukuru w’Intara ya Cabo Delgado.

Iyo ntara yari imaze igihe yarigaruriwe n’abarwanyi bagendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, ariko nyuma yo koherezayo abasirikare n’abapolosi 1000 b’u Rwanda bahita bakwira imishwaro, utwo duce twongera kugenzurwa n’ubutegetsi bwa Leta ya Mozambique.

Imijyi yahise ibohorwa irimo Mocímboa da Praia  ifatwa nk’ibyari ibirindiro bikomeye by’uriya mutwe.

Biteganyijwe ko munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame ageza ijambo ku basirikare n’abapolisi bari mu butumwa muri Mozambique, ku rugamba bafatanyijemo n’Ingabo za Mozambique (FADM) n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Biteganywa kandi ko Perezida Kagame agirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Filipe Nyusi.

Abayobozi bombi kandi barakurkirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, banagirane ikiganiro n’abanyamakuru.

Biteganywa ko munsi wa kabiri, Perezida Kagame azifatanya na Perezida Nyusi mu birori by’Umunsi w’Ingabo, muri Pemba Municipal Stadium.

Abaturage baje kumuha ikaze
Bari bamwishimiye
TAGGED:Cabo DelgadofeaturedFilipe NyusiMozambiquePaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigori Ni Ingirakamaro Ariko Kirugarijwe
Next Article Amapingu, Perimi Z’Impimbano, Mudasobwa…Ibikoresho By’Abiyitiriraga Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?