Perezida Kagame Yateguje Abasirikare Bari Muri Mozambique Akazi Kari Imbere

Perezida Paul Kagame yashimye akazi gakomeye Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda barimo gukora mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, abateguza ko akazi kabategereje ari ukurinda ibice bamaze kubohora.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

Mu kiganiro yagiranye n’abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, Perezida Kagame yashimiye Perezida Filipe Nyusi wamutumiye ngo arebe uko ibikorwa byifashe aho urugamba rumaze igihe rubera.

Yabwiye abari kururwana ko akazi bamaze gukora ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique (FADM) gahambaye, kuko katumye abaturage batangira gusubira mu byabo.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko nubwo akazi keza kakozwe, katarangiye.

Yagize ati “Hari akazi twakoze ko kubohora ibi bice, akazi gatahiwe ubu ni ukurinda ibi bice kugira ngo noneho byongere kubakwa bundi bushya.”

Inyubako nyinshi mu bice byari byarafashwe n’abarwanyi zaratwitswe zaba iza leta cyangwa abikorera nk’amahoteli cyangwa amavuriro.

Perezida Kagame yavuze ko akazi kajyanye Ingabo z’u Rwanda ari ugufatanya na Mozambique, ku buryo n’ubwo ibindi bihugu byakomeje kujya gutanga umusanzu, u Rwanda rugomba gukomeza akazi karujyanye.

Ibyo byose ngo bigomba gutuma abaturage basubira mu byabo, urugendo rurangajwe imbere na Mozambique izagenda igaragaza aho ikeneye umusanzu n’igihe ubutumwa buzarangirira.

Yakomeje ati “Ndashaka kongera kubashimira cyane ku kazi mwakoze hamwe na bagenzi banyu bo muri Mozambique, ni akazi kenshi kasabaga ubwitange, iminsi mwagenze, amajoro, izuba ry’igikatu, amasasu aha na hariya cyangwa gupfa kw’abantu, intambara ni uko imera.”

Yavuze ko hari abasirikare baguye muri Mozambique nubwo nta w’u Rwanda urimo, ikintu yavuze ko gikomeye ariko iyo ubuzima butakaye biba ari igihombo.

Mu ntangiro z’uku kwezi raporo y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Iterambere wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Mozambique (SAMIM), yagaragaje ko abasirikare babiri bamaze kugwa muri icyo gihugu

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Mozambique mu kubaka ubuzima bw’imiryango yapfushije abantu muri iriya ntambara irimo kuba.

Yavuze ko abarwanyi bakwiriye imishwaro bahunga, intego ari uguharanira ko “batagomba kugaruka guhungabanya ubuzima bw’abaturage ba Mozambique na Cabo Delgado by’umwihariko.”

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yashimiye Perezida Kagame kuba yaremeye gutanga abasirikare, barimo gufatanya n’aba Mozambique kurinda icyo gihugu.

Yakomeje ati “Ni intwari nyazo. Abaturage bacu bahora bishimira serivisi aba basirikare babahaye no kubabohora ku barwanyi bari barigaruriye Cabo Delgado.”

Yabashimiye uburyo bafatanya n’abasirikare ba Mozambique n’uburyo babana neza n’abaturage, ku buryo babubaha ku cyane.

Umuyobozi Ushinzwe Imirwano y’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko baheruka kwirukana abarwanyi mu birindiro bya nyuma bari bafite ahitwa Mbau, ku buryo bahise batatanira mu mashyamba.

Yavuze ko ari urugamba rutari rworoshye ariko rutari runakomeye cyane, ku buryo ibice binini bimaze kubohorwa. Igiheruka ngo ni imirwano yabereye ahitwa Nakitenge yaguyemo abarwanyi 12.

Yakomeje ati “Ni intambara yari ikomeye kuko yari imaze imyaka itatu irenga, n’ingabo za leta zari zarananiwe n’abandi babafanyaga.”

Gen Muhizi yavuze ko abarwanyi bagerageje kurwana uko bashoboye, ariko “bahuye n’ingabo zizi kurwana.”

Yakomeje ati “Mu gutakaza Mbau kwabo twe tubona nta n’izindi mbaraga zisigaye, ibindi ni amashyamba, azabakenya cyangwa se banapfiremo kuko n’ubungubu ntituboroheye, ibitero birakomeza.”

Gen Muhizi avuga ko aho abarwanyi barorongotaniye mu bice bya Macomia hakorera ingabo z’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ku buryo ari zo zisigaranye akazi gakomeye ko kubategereza.

Ati “Twe ku gice cyacu, ahenshi navuga ko hamaze kubohorwa.”

Ingabo n’abapolisi 1000 b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique muri Nyakanga.

Abasirikare bari bakereye kwakira Perezida Kagame
U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi muri Mozambique
Uko bagera ku 1000 bamaze kubohora ibice byinshi bya Cabo Delgado
Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi basuye ingabo muri Cabo Delgado
Perezida Kagame aramutsa abasirikare mu buryo bwa gisirikare
Perezida Kagame yashimye akazi abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bamaze gukora
Prezida Nyusi yashimye cyane umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda
Perezida Nyusi yashimiye Perezida Kagame wemeye gutanga ingabo zo kunganira iza Mozambique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version