Menya Amazina Yahawe Abana 24 b’Ingagi

Abana 24 b’ingagi bahawe amazina  n’abantu bo mu nzego zirimo abakinnyi nka Neymar, Sergio Ramos na Bukayo Saka, abahanzi nka Mr. Eazi na Bruce Melodie, abaganga n’abandi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga, bitewe n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubundi wajyaga ubera mu Kinigi hafi y’ibirunga bibamo ingagi.

Abana 24 bahawe amazina baturuka mu miryango 14, bagizwe n’abakobwa 11 n’abahungu 13.

- Advertisement -

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Iterambere (RDB), Ariella Kageruka, yavuze ko uyu munsi utari kubaho iyo hataba ubushake bw’abaturiye Pariki by’umwihariko Pariki y’igihugu y’Ibirunga.

Yagize ati “Turashimira cyane Abanyarwanda uruhare rwabo cyane cyane abaturiye pariki zose z’igihugu mu kubungabunga uruhare rw’ibinyabuzima. Niwo musingi w’ibyiza twizihiza uyu munsi harimo no kuba ingagi zikomeje kwiyongera.”

Muri ibi bihe ariko ntabwo urwego rw’ubukerarugendo rumeze neza kubera icyorezo cya COVID-19.

Umwaka ushize inyungu yavuyemo yaramanutse cyane igera kuri miliyoni $121 ivuye kuri miliyoni $498 zabonetse mu 2019.

Ni igabanyuka ringana nibura na 75% ryatewe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, arimo gufunga imipaka na Guma mu rugo.

Umuyobozi wungirije wa RDB Zephanie Niyonkuru, yavuze ko urugendo rwo kubungabunga ingagi rukomeje binyuze mu kwagura Pariki y’igihugu y’ibirunga.

Ni igikorwa cyitezweho kongera umusaruro wa pariki n’amahirwe mashya ku bayituriye.

Kiri muri gahunda ya Leta yo gutuma u Rwanda ruba igihugu kitarangwamo imyuka ihumanya ikirere, bitarenze umwaka wa 2050.

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo, ibindi bikorwa byakomeje.

Yakomeje ati “Kubera iki cyorezo, habaye igabanyuka ry’umubare w’abasura u Rwanda, ariko umurimo ukomeye wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima warakomeje. Ibyo birimo gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo, ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ifasha abaturiye za pariki.”

“Uko abashyitsi bazagenda bagaruka, bazakomeza kuryoherwa bidasanzwe bijyanye nuko babyifuza.”

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rwo kwakira abantu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga umwihariko w’ibyiza nyaburanga.

Yavuze ko harimo gupimwa abantu benshi ari nako bakingirwa COVID-19 uko bishoboka, kugira ngo Abanyarwanda n’abashyitsi barusheho gutekana.

Yavuze ko hari icyizere ko ibintu bigenze neza, ibirori byo Kwita Izina by’umwaka utaha byazabera i Musanze, nk’uko byahoze.

Abise amazina n’ayo batanze

  1. Aristide Mugabe, kapiteni wa Patriots BBC: Inkomezi
  2. Luol Deng, yakinnye muri NBA: Rinda
  3. Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi), umuhanzi: Sangwa
  4. Prof Beth Kaplin, akora mu kurengera ibinyabuzima: Twirinde
  5. Jes Gruner, akora muri African Parks: Ingabire
  6. Jeanne D’Arc Uwamahoro (Youth Volunteer) & Alphonsine Niwemugeni (Umujyanama w’ubuzima): Mpanuro
  7. Clementine Uwamahoro, akora muri Pariki y’Akagera: Kundumurimo
  8. Itahiwacu Bruce Melodie, umuhanzi: Kabeho
  9. Dr. Max Graham, ayobora Space for Giants: Igicumbi
  10. Dr. Deborah Dunham, ayobora Gorilla Doctors: Nshunguye
  11. Carlos Manuel Rodriguez, ayobora Global Environment Facility: Injishi
  12. David Yarrow, umufotozi: Urusobe
  13. Anthony Lynam, ahagararariye International Congress on Conservation Biology: Mugwire
  14. Yann Arthus Bertrand, umufotozi: Iribagiza
  15. Masai Ujiri, ayobora Toronto Raptors: Umusingi
  16. Mark Tatum, Komiseri wungirije wa NBA: Rudacogora
  17. Prof Senait Fisseha, akora muri Susan Thompson Buffet Foundation: Mubyeyi
  18. Carina Bauer, ayobora IMEX: Byiruka
  19. Reeta Roy, Umuyobozi wa Mastercard Foundation: Zigama
  20. Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda: Iratuje
  21. Bukayo Saka, umukinnyi wa Arsenal : Kura
  22. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Ingeri
  23. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Nshongore
  24. Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Mudasumbwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version