Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yatumije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19 Yihinduranyije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Perezida Kagame Yatumije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19 Yihinduranyije

admin
Last updated: 28 November 2021 9:40 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri, yitezweho ingamba nshya zo guhangana na virus yihinduranyije itera Covid-19 yiswe Omicron.

Ni Coronavirus Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryashyize muri virus ziteye inkeke.

Ni inama idasanzwe kuko yitabiriwe n’ abayobozi badasanzwe bayitabira barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubaraka Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.

Abandi ni Umuyobozi mukuru wa Polisi CG Dan Munyuza n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye. Yitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa nk’uko amafoto yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu abigaragaza.

Ubutumwa byashyize ahagaragara buvuga ko iyo nama igamije “gusuzuma ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu gihe isi ihanganye na virus yihinduranyije ya Omicron.”

Iyo virus yabanje kugaragara mu bihugu birimo Afurika y’ Epfo n’ibindi byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Ibihugu byinshi byamaze gufunga ingendo z’indege zijya muri ibyo bice.

RwandAir nayo yahagaritse gutwara abagenzi bava muri Zimbabwe na Afurika y’Epfo, berekeza i Dubai.

Travel updates for passengers traveling from South Africa, Zimbabwe to #Dubai.

For more details about flexibility policies, visit: https://t.co/o7CR6rJzar pic.twitter.com/yHmJoMWSWn

— RwandAir (@FlyRwandAir) November 28, 2021

Perezida Kagame yayoboye inama idasanzwe y’abaminisitiri

TAGGED:COVID-19featuredOmicronPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo za Uganda Zemerewe Gukurikirana Umutwe wa ADF Ku Butaka Bwa Congo
Next Article U Rwanda Rwahagaritse Ingendo Ziva Mu Majyepfo Ya Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?