Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Babiri Bakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Babiri Bakuru

admin
Last updated: 05 September 2021 8:09 am
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera abofisiye babiri bakuru, aho Lieutenant Colonel Innocent Munyengango na Claver Karara bahawe ipeti rya Colonel.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RDF ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri, nyuma yo kuzamurwa mu ntera, Colonel Munyengango yahise agirwa Chief J5, ni ukuvuga umukuru w’ubuyobozi bushinzwe igenamigambi mu gisirikare.

Munyengango yahoze ari umuvugizi wa RDF, umwanya yariho kuva mu 2017 kugeza mu mpera za 2020.

Yanakoze izindi nshingano nk’umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu Ngabo zirwanira mu kirere muri RDF, anaba umwarimu mu Ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Munyengango yanayoboye abasirikare ba RDF barwanira mu kirere bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo. Ni ingabo zatangiye ubutumwa muri Kanama 2016.

Ni mu gihe Colonel Karara, yabaye umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare (Defense Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, akaba no mu nama y’ubutegetsi ya RwandAir.

TAGGED:Claver KararafeaturedInnocent MunyengangoPaul KagameRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Abaturage Bifuza Ko Perezida Kagame Azavugaho Mu Kiganiro Na RBA
Next Article U Rwanda Rwavanyeho Akato Ku Bagenzi Bava Mu Buhinde Na Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?