Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Ba Ofisiye 932 Ba RDF

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatanu yazamuye mu ntera ba osifiye 932, bahawe amapeti ya Major na Lieutenant Colonel.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa RDF rinagaragaza ko uretse kuzamura mu ntera aba basirikare, Perezida Kagame yanagize Colonel François Regis Gatarayiha Umuyobozi wungirije ushinzwe iperereza rya gisirikare, akaba n’umuyobozi w’ikoranabuhanga.

Mu bijyanye n’ubutasi, Colonel Gatarayiha azaba yungirije Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Itangazo rya RDF rigaragaza ko mu bofisiye bazamuwe mu ntera, 460 bavuye ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutent Colonel, 472 bava ku rya Captain bahabwa irya Major.

- Advertisement -

Ubusanzwe igihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti ryisumbuye ni imyaka itanu kuva ku ipeti rya Captain ujya ku ipeti rya Major n’imyaka ine kuva ku ipeti rya Majoro ujya ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Gusa Iteka rya Perezida ryo muri Gashyantare 2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, riteganya ko “Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose cyangwa akamuzamura ku ipeti ryisumbuye rikurikiraho igihe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Uretse ba ofisiye bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame nk’uko biteganywa n’itegeko, hari na ba Su-Ofisiye n’abasirikare bato bazamuwe mu ntera n’Iteka rya Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.

Harimo 4 bavuye ku ipeti rya Warrant Officer II bahabwa irya Warrant Officer I, 14 bavuye ku rya Sergeant Major bahabwa irya Warrant Officer II, 10 bari bafite irya Staff Sergeant bahabwa irya Sergeant Major.

Ni mu gihe abasirikare 225 bafite ipeti rya Sergeant bahawe irya Staff Sergeant, 2,836 bari ba Corporal ubu ni ba Sergeant, naho abasirikare 12,690 bari ba private ubu ari ba Corporal.

Biteganywa ko mu kuzamura mu mapeti aba Su-Ofisiye hashingirwa ku bushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi; amahugurwa ya gisirikare yakozwe cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

Igihe gisabwa ngo bazamurwe ku ipeti ryisumbuye ni imyaka itatu kuva ku ipeti rya Sergeant ujya ku rya Staff Sergeant; imyaka ine kuva ku rya Staff Sergeant ujya ku ipeti rya Sergeant Major; imyaka ine kuva ku ipeti rya Sergeant Major ujya ku ipeti rya Warrant Officer II n’imyaka ine kuva ku ipeti rya Warrant Officer II ujya ku ipeti rya Warrant Officer I.

Ni mu gihe ku basirikare bato, kuva ku ipeti rya Private ujya ku ipeti rya Corporal harebwa ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y’isuzumabushobozi no kuba yarakoze nibura imyaka itatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version