Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

‎ GASABO: Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ifatanije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafashe Ngirabatware Ferdinand na Nyiranizeyimana Honorine bafite udupfunyika 1,144 tw’urumogi mu nzu batuyemo.

Bafashwe bajyanye utwo dupfunyika mu Murenge wa Gisozi, bakaba bafatiwe mu Murenge wa Jabana, Akagali ka Bweramvura, Umudugudu wa Taba.

Amakuru avuga ko urwo rumogi rwari rubitse mu nzu ya Ngirabatware naho Nyiranizeyimana yaraje kurutwara ngo arushyire abakiliya mu Murenge wa Gisozi bafatwa bari kurupakira mu mufuka.

Bafatiwe muri Jabana mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire ashima ko abaturage batangira amakuru ku gihe abantu bakora ibyaha  bagafatwa.

Avuga ko byerekana ko abaturage bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, kikaba n’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.

‎Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Jabana ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha, RIB.

‎Gahonzire avuga ko abantu bakwiye kumva ko gukora ibyaha ari ukwikururira akaga.

Ababurira ko kubafata biri mu nshingano z’abapolisi bityo ko ntaho bazabacikira igihe cyose bazaba babikoreye mu Rwanda.

‎Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (Frw 20.000.000) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (Frw 30.000.000 ).

Mu ntangiriro za Kanama, 2025 hari undi mugore wafatiwe mu Karere ka Rusizi ari kumwe n’undi mugabo bafite urumogi.

Uwo mugore witwa Chantal Uwimana yafatiwe i Nyamagabe afatanywa ibilo bitatu by’urumogi akaba yarakekwaho kuranguza urumogi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version