Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Lt Col Niyomugabo

Col Ronald Rwivanga

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lieutenant Colonel Bernard Niyomugabo amuha ipeti rya Colonel, anamuha inshingano nshya zo guhagararira ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Colonel Niyomugabo asanzwe akorera mu mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Rwanda Air Force.

Mu mwaka wa 2016 yari ayoboye Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwanda Aviation Unit IV) zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yayoboye Ingabo z’u Rwanda muri Sudan y’Epfo mu 2016

U Rwanda na Qatar bisanganywe umubano ukomeye mu bya gisirikare.

- Kwmamaza -

Mu mwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano n’Ingabo z’u Rwanda.

Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim aheruka mu ruzinduko mu Rwanda

Icyo gihe yanahuye na mugenzi we Gen. Jean Bosco Kazura, baganira ku nzego ingabo z’ibihugu byombi zarushaho gufatanyamo. Yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira.

Mu bufatanye bwa gisirikare busanzwe kandi, muri Mutarama uyu mwaka ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo muri Qatar nk’abapilote.

Abo ni Su-Liyetona Eloge Nyiringango na Su-Liyetona Josia Rugema, basoje amasomo muri Al Zaeem Air College muri Qatar hamwe n’abandi banyeshuri 85.

Muri Mutarama ba Ofisiye babiri ba RDF basoje amasomo muri Qatar nk’abapilote

Uretse mu bya gisirikare, u Rwanda na Qatar bifitanye umubano ukomeye mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi.

Ibihugu byombi birimo gufatanya mu guteza imbere ubwikorezi bw’indege binyuze mu bufataye bwa Qatar Airways na RwandAir, kimwe no mu mushinga wo kubaka Ikibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Ibyo bigahura n’ubucuti bwihariye bwa Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Aheruka mu Rwanda muri Mata 2019, aho yasuye ibyiza bitandukanye by’u Rwanda birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Icyo gihe mu Rwanda hatangiwe igihembo mpuzamahanga cyo kurwanya ruswa cyamwitiriwe, kizwi nka Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani Anti-Corruption Excellence Award.

Perezida Kagame na Emir wa Qatar muri Pariki y’Igihugu y’Akagera

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version