Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yijeje Impinduka Ku Bihano Bikomeje Gutangwa Mu Muhanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yijeje Impinduka Ku Bihano Bikomeje Gutangwa Mu Muhanda

admin
Last updated: 19 November 2021 2:19 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko yasabye inzego bireba gusuzuma ibijyanye n’imikoreshereze y’imihanda, nyuma y’uko abantu benshi bakomeje kubitindaho bavuga ko mu bihano birimo gutangwa harimo akarengane.

Itegeko ririmo kubahirizwa mu mategeko y’umuhanda ni iryo mu 2002, ku buryo abantu benshi bahamya ko rikwiye guhinduka bijyanye n’imihanda myinshi, myiza kandi minini yubatswe, bitandukanye n’uko ibintu byari bimeze mu myaka 20 ishize ubwo itegeko ryashyirwagaho.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo gushimira abasora kuri uyu wa Gatanu, wabereye muri Intare Conference Arena.

Yavuze ko amaze iminsi akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ibijyanye n’ibihano bitangwa mu muhanda n’uburyo za Camera zikomeje kwandikira abantu benshi, mu buryo butavugwaho rumwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko yasanze umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha abantu bagaragaza ko ubangamye.

Ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo bamwe muri twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo [amashyi y’abitabiriye inama…] ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza.”

“Ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane, na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagira aho ujya. Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira uko tubihuza.”

Muri Intare Conference Arena hahise hakomwa amashyi menshi, ku buryo Perezida Kagame yahise avuga ati “ariko ubanza mwese … bariya babivugaga ubanza babavugiraga, ndabona abantu bose ariko babyumva.”

Yakomeje ati “Ariko rero abantu bakwiye gushaka ababishinzwe uburyo, ndetse hari n’abavuga bati twagendaga ariko ntitubona n’ikimenyetso dukwiye kuba tugenderaho iyo tugeze ahangaha n’aha, ni ukuvuga ubundi hari aho ugera ukabona handitse 50, bivuze ngo nturenza 50km/h ariko ubwo wabibonye, ubona icyapa. Ariko iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki?”

- Advertisement -

“Rero hari ibyapa cyangwa ibindi bimenyetso byose bibwira abantu, noneho hari ukutihuta cyane ku buryo bivamo ingaruka zitari nziza, ari kuri bandi bigendera ndetse no kuri aya mamodoka cyangwa za moto n’ibindi, ibyo ntabwo tubyifuza nabyo. Ntabwo twifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru, ariko abantu nabo uko bagenda, ngira ngo bikwiye kujya mu gaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko yumvishe abantu benshi babivuga ashaka kumenya ukuri kwabyo, ariko asanga ari ikibazo gisangiwe n’abantu benshi.

TAGGED:AmategekofeaturedPaul KagamePolisi y’u RwandaUmuhanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala
Next Article Noheli Ishyushye! Agaseke Canal + Ihishiye Abayikunda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?