Perezida Kagame Yijeje Tshisekedi Kumushyigikira Mu Kugarura Umutekano

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, amwizeza gushyigikira igihugu cye mu rugamba rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Kagame ari mu ruzinduko mu Bufaransa, aho kuri uyu wa Kabiri azitabira inama ku buryo bwo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika muri ibi bihe bya COVID-19.

Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko byari ngombwa ko Tshisekedi uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ahura n’abayobozi bagenzi be ngo bategure umurongo uhuriweho uzashyirwa imbere mu nama y’i Paris.

Ibyo biro byanditse kuri Twitter biti “Mu gusoza ibiganiro, Perezida Kagame wari unyuzwe, yashimye gahunda ya Perezida Tshisekedi ndetse agaragaza ko yiteguye gufasha RDC muri gahunda zose zashyizweho zigamije gukaza umutekano mu gice cy’Iburasirazuba, gihana imbibi n’igihugu cye.”

Tshisekedi aherutse gushyiraho ba Guverineri b’abasirikare mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru ikora ku Burengerazuba bw’u Rwanda, no mu Ntara ya Ituri, nyuma yo kuzishyira mu bihe bidasanzwe kubera imitwe yitwaje intwaro yari yarahagize indiri yayo.

U Rwanda na Congo bimaze igihe biganira ku bufatanye mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, yaba ikomoka imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.

U Rwanda rufite inyungu mu mutekano w’Uburazirazuba bwa RDC kuko hihisheyo imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irimo FDLR, P5, FLN, CNRD n’indi myinshi y’iterabwoba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version