Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ihuza Qatar N’Inshuti Zayo

Kagame yaraye ageze i Doha muri Qatar mu nama ihuza iki gihugu n’ibindi by’inshuti zacyo; iyo nama yitwa Qatar Economic Forum. Ari mu bayobozi b’ibihugu bazatanga ikiganiro muri iyi nama.

Ku kibuga cy’indege cy’i Doha yakiriwe na Akbar Al-Baker, akaba umuyobozi w’ikigo cya Qatar gitarwa abantu n’ibintu mu ndege, Qatar Airways.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’umuherwe w’Umunyamerika witwa Michael Bloomberg( niwe nyiri ikinyamakuru cyandika ku bukungu kitwa The Bloomberg) akazayitangamo ikiganiro.

Iratangira kuri uyu wa Kabiri taliki 23 izarangire taliki 25, Gicurasi, 2023.

- Advertisement -

Izigirwamo uko ibihugu by’Abarabu bigize ikigobe cya Gulf (bihagarariwe na Qatar) hamwe n’Ubuhinde, byakorana n’inshuti zabyo kugira ngo nabyo bishyireho uburyo bwabigoboka mu gihe Ubushinwa na Amerika bakomeza guhanganisha ubukungu bwabo.

Abahanga mu bukungu bavuga ko iriya nama igamije kurebera hamwe uko Qatar yashyiraho ubundi buryo bw’ingoboka bwatuma ibihugu bikorana nayo bigira ubukungu bwihagazeho muri iki gihe idolari riri kujegajega.

Kimwe mu byerekana ko idolari ry’Amerika($) riri kujegajega ni uko na Banki nkuru y’Amerika( yitwa Federal Reserve) idahagaze neza.

Guhagarara nabi kwayo kwatumye hari banki zari zisanzwe zikomeye zahombye.

Kuba Qatar ikize kuri gazi na petelori byayihaye amadolari abarirwa muri Tiriyari $3( ni ukuvuga miliyari ibihumbi bitatu) yo gushyira mu kigega cyayo kugira ngo ifashe ibihugu by’inshuti gukomeza kubona amavuta bikeneye bityo ntibigirweho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire ya hato na hato y’igiciro cyayo ku isoko mpuzamahanga.

Qatar ni igihugu gito cyane ariko gikize bifatika

Abitabiriye iriya nama baranonosora uko ubukungu bw’igice cy’Amajyepfo cyane y’isi( Afurika) n’icy’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba( Aziya yo ku Buhinde n’ibihugu bibukikije) bwakomeza kongererwa imbaraga.

Kubera ubukungu bwa Qatar,  nayo iri kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gishobora gufasha ibindi kwivana mu bukene kandi kikagira ijambo mu guhuza ibihugu bimwe na bimwe bifitanye amakimbirane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version