Umunyemari Rusizana Afungiwe ‘Guhakana’ Ko Akorana N’Abakomeye

Aloys Rusizana ni umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda. Yasubijwe muri gereza kubera impamvu bivugwa ko ziterwa na ‘munyangire’ ikomoka kuri bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda bashaka kumukoresha ibidahuje n’umutimanama we ndetse n’amategeko.

Taliki 05, Gicurasi, 2023 hari abantu bamutwaye bavuga ko bakora mu bugenzacyaha, ko hari ibyo bashaka kumubaza.

Bari bamusanze muri imwe mu nzu ze z’ubucuruzi iba mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Amakuru Taarifa yamenye nyuma y’aho, avuga ko ubwo yageraga aho abarizwa yabajijwe aho yakuye amafaranga yubatsemo ‘inzu nziza’.

- Kwmamaza -

Yasabwe kwerekana mu buryo bwumvikana aho yakuye ayo mafaranga ndetse bamutegeka kutaruhanya ahubwo, akemera ko ari ‘umushumba’ uragiriye abandi bantu bakomeye mu Rwanda.

Mu buryo budaciye ku ruhande, uyu munyemari abamubajije bamubazaga niba atemera ko amafaranga yakoresheje yubaka iriya nyubako, ari ay’UMUJENERALI ukomeye ndetse w’Umujyanama wa Perezida.

Mu kubasubiza , Aloys Rusizana yarababwiye ati: “ Iyo mba nkorera uwo mu generali se yari kwemera ko nza kubazwa ibye hano? Nonese koko niba uwo muvuga mumuzi neza, murumva yakenera abashumba nka Rusizana kugira ngo akore ibyo muvuga ko yankoresheje? Kandi niba hari abashumba afite, njye sindi muri bo, ntaho business yanjye ihurira nawe rwose!”

Abamubazaga bakomeje kumuhata ibibazo bamubaza niba nta bandi aragiriye imitungo.

Taarifa ntishobora kuvuga amazina y’abo bantu yabazwaga kubera ko ari abantu bahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu nzego nkuru kandi aya ni amakuru twumvanye abayaduhaye bityo agomba gusesengurwa byimbitse.

Nyuma yo kubona ko nta makuru ajyanye n’ibyo bifuzaga babonye, ababazaga Rusizana bahagaritse ibibazo byabo, basanze ntacyo bamushinja gifatika.

Ntibyarangiriye aho kubera ko aho kumurekura ngo atahe, bahisemo kumufunga bavuga ko ari icyemezo cy’urukiko ku cyaha ubushinjacyaha bwajuriye nyuma y’uko agirwa umwere muri Mutarama, 2021.

Muri uwo mwaka yararekuwe ariko Ubushinjacyaha buza kujuririra icyemezo cy’urukiko mu rubanza Rusizana Aloys yarerwaganwamo n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi witwa Caleb Rwamuganza  n’abandi bareganwaga ku byaha bifitanye isano no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Babiri mu baregwaga bagizwe abere barimo na Aloys Rusizana.

Ibikubiye muri iyi dosiye…

Ni idosiye nini ifite paji zirenga amagana ivugwamo iki kibazo cya Rusizana. Ni urubanza rwa Rusizana yaregwagamo  ibifitanye isano no gusesagura umutungo wa Leta.

Muri kopi yayo Taarifa ifite, handitsemo uko uyu mugabo yahanganye mu kirego yaregwaga kuba yarabaye icyitso mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Uko ibintu byatangiye:

Muri iyi dosiye handitsemo ko Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano, National Intelligence and Security Services (NISS) rwigeze kwegera Rusizana  bavugana uko rwagura imwe mu nyubako ze iri Kacyiru ahateganya na Hotel Novotel.

Impande zombi zemeranyije ubuguzi kuri iyi nzu ku gaciro ka Miliyari Frw 11.5, ibintu byemeranywaho gutyo.

Uko bivugwa muri dosiye, ngo NISS yamenyesheje ikigo cy’igihugu cy’inyubako za Leta n’imyubakire, Rwanda Housing Authority (RHA)  ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi kugira ngo ubwishyu butangwe ku gihe cyemeranyijjwe.

ABaburanaga bavuze ko Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahise ishyira ku ruhande Miliyari Frw 12 zo kuzarangiza ubwishyu bw’iyo nzu nk’uko byari byaremeranyijweho n’umuguzi n’umugurisha.

Bidatinze ariko, ikigo cy’igihugu cy’inyubako za Leta n’imyubakire, RHA, cyahamagaye Rusizana kimubwira ko kitemeranya n’umubare w’amafaranga yemeranyije na NISS.

Bamutegetse ko yaza bakaganira na ruriya rwego bakemeranya ku yandi mafaranga ndetse bamubwira ko ayo bumva yatangwa ari miliyari Frw 7.5 ariko we arayanga.

Bamusabye ko yahindura ibyo yari yaremeranyijeho na NISS. Byaje kurangira NISS yisubiye, ivuga ko itakiguze iyo nyubako kubera.

Ibyo twasomye bikubiye muri dosiye y’urubanza, abagabo babiri bahoze muri cabinet ari bo Amb James Musoni na Amb Claver Gatete ngo baje gusobanurira Perezida Paul Kagame impamvu zayo mananiza yatumye NISS itagura iriya nyubako.

Claver Gatete ahagararie u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye n’aho James Musoni aruhagarariye muri Repubulika ya Zimbabwe.

Kubera ko ibintu byari bimaze gufata indi ntera, byabaye ngombwa ko Musoni na Gatete basaba abo bayoboraga, ni ukuvuga abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri bayoboraga(iy’imari n’iy’ibikorwa remezo ndetse n’ubuyobozi bwa RHA) kuganira na Rusizana kugira ngo iriya nyubako igurwe byanze bikunze.

Inama ya nyuma yayobowe na Rwamuganza Caleb niyo yanzuriwemo ko iriya nyubako igurwa miliyari Frw 9,85, Rusizana arabyemera amasezerano arasinywa.

Ikibazo cyaje kuvuka gite?

Kubera ko ibi bintu byari byarajemo agatotsi, Urwego rw’igihugu rw’iperereza n’umutekano, NISS, rwari rwasabwe kubivamo.

Muri dosiye twasomye bivugwa ko Perezida Kagame yategetse ubuyobozi bwa NISS gushaka ahandi bakorera.

Ni aho rero ibintu byafatiye indi sura kubera ko za Minisiteri zari zamaze kwemeranya na Aloys Rusizana amafaranga y’inzu itari igikenewe na NISS.

Mu rukiko, inzego zivugwa muri iyi dosiye, zavugaga ko n’ubwo NISS itagura iriya nzu, ariko hari izindi nzego za Guverinoma zabikora.

Caleb Rwamuganza ntiyashoboye kumvisha urukiko impamvu yemeranyije na Rusizana kugura iriya nzu. Ntiyanashoboye gusobanura uwari gukoresha iriya nzu nyuma y’uko NISS isabwa gusha indi.

Mu bushishozi bw’urukiko, rwasanze Aloys Rusizana we ari umwere kubyo yaregwaga kubera ko byose ngo yabigiyemo nka rwiyemezamirimo wari ufite icyo inzego za Leta zishakaga kugura, ko yarafite uburenganzira bwo gishyiraho igiciro ashaka.

Urukiko rwasanze ibyo ubushinjacyaha bwavugaga ko yagurishije inzu ku giciro kidakwiye atari byo, ahubwo ko habayeho ibiganiro hagati y’umuguzi( Guverinoma) n’umugurisha ariwe Aloys Rusizana.

Nyuma yo kwanzurwa gutyo, ntibyarangiriye aho kubera ko ubushinjacyaha bwaje kujurira buratsinda, akatirwa imyaka itandatu.

Yatsinzwe azira kuba icyitso ku cyaha cyo kugira akagambane n’upiganirwa isoko rya leta hamwe no kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye akamaro rubanda.

Hagati aho, nta soko ryigeze riba. Leta yamuguriye kugiti cye, mubyo bita classified tender. Ntapiganwa ryabayeho.

Uko bigaragara, Rusizana azira ko muri kiriya gihe ‘atabaye umwana mwiza’ ngo akorane na bariya bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda bashakaga ko inyubako igurwa nk’uko babyifuzaga. Ngo yarabahenze. Muri make arazira guhenda Leta afatanyije nabakozi ba Leta. Kukenza n’ubu ubushinjacyaha ntakimenyetso buratanga usibye gusobanura ko ngo yitabiriye inama zashyizeho igiciro.

Hari umucuruzi ukomeye mu Rwanda wabwiye Taarifa ko n’ubwo muri rusange Leta y’u Rwanda irwanya ruswa, ariko ngo ikibazo cya Rusizana ntaho gihuriye nayo.

Ahubwo ngo ni ikibazo cy’umucuruzi w’inyangamugayo uri gushyirwaho igitutu n’abantu bamwe batashimishijwe n’uko yitwaye muri iriya ‘deal’.

Uwo mucuruzi avuga ko inkuru ya Aloys Rusizana iri gutuma bisa nkaho kuba umukire ari icyaha.

Avuga ko hari bamwe mu bayobozi muri Guverinoma bibwira ko umuherwe wese aba yibye cyangwa uri umushumba.

 Comptes ze Banki zarafunzwe…

Abo mu muryango wa Aloys Rusizana babwiye Taarifa ko ubukene buri kubarya isataburenge kubera ko comptes z’umuryango wabo zafunzwe n’inzego za Leta.

Bavuga ko bashonje.

Umugore wa Aloys Rusizana iyo asobanura uko ibintu bimeze, amarira aba amuzenga mu maso.

Avuga ko kwiga kw’abana be kugoye. Abavandimwe babo bakaba bicira isazi mu jisho, kuramba ni ukuramuka, iby’ejo bikazabara ab’ejo.

Umwe mubo mu muryango wa Rusizana yatubwiye ati: “ Twasabye Leta ko amafaranga bavuga ko twagize uruhare mu kubahombya twayabasubiza ariko tukagira amahoro, barabyanga!”

Abunganira uyu mugabo bakora uko bashoboye ngo Aloyd Rusizana abone ubutabera ariko ngo ntafungwe, gusa uko bigaragara bafite akazi gakomeye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version