Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n’Abakobwa

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye b’abagabo.

Ni inama yiswe Men’s Conference on Positive Masculinity, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye AU muri uyu mwaka.

AU ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika riterwa n’ubusumbane bushingiye gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n’ibyemewe.

Nubwo ngo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kubirwanya, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera.

- Advertisement -

Harimo irikorwa n’abo bashakanye rikorerwa ku mubiri, ku gitsina cyangwa mu bitekerezo; gukatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ahantu hamwe na hamwe muri Afurika; gushyingira abakobwa bakiri bato; gufatwa ku ngufu, gushimutwa; gukoreshwa uburaya ku gahato n’ibindi.

AU ivuga ko ibintu byabaye bibi kurushaho mu bihe bya COVID-19, ku buryo guma mu rugo y’amezi atatu ishobora gutera ibibazo by’ihohoterwa bigera kuri miliyoni 15 cyangwa miliyoni 61 mu gihe yaramuka igeze ku mwaka wose.

Minisiteri zishinzwe uburinganire muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziheruka gutangaza izamuka ry’ibibazo by’ihohoterwa rya 48%.

Mu kuzirikana uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, abayobozi b’abagabo bo ku mugabane wa Afurika bahuriye muri RDC kuri uyu wa Kane.

Ni mu nama ya mbere ku ruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde. Nyuma yaje kwakirwa na Perezida Tshisekedi muri Palais de la Nation.

AU yavuze ko muri iriya nama, “Abagabo mu nshingano zitandukanye bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika.”

Muri iyo nama kandi byitezwe ko abayobozi bagomba kwiyemeza gushyiraho uburyo butuma abagore baba benshi mu nzego z’ubuyobozi ku nzego zose, harimo mu bakuru b’ibihugu, mu bagoze guverinoma n’izindi nzego.

Perezida Kagame yakiriwe i Kinshasa na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde

Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi muri Palais de la Nation i Kinshasa
Yakiranywe icyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version