Aba ‘Influencers’ B’Abanyarwanda Baba Hanze Babaye Indashyikirwa Bagiye Guhembwa

Mu rwego rwo gushimira ibyamamare by’Abanyarwanda biba muri Diaspora bikoresha imbugankoranyambaga mu buryo bufasha abandi kwidagadura no guhuguka, hagiye gutangizwa igihembo kiswe ‘Rwanda Diaspora Social Media Influence Awards.’

Mu Rwanda by’umwihariko n’ahandi ku isi, hari abantu bamaze kubaka izina kubera ibyo bacisha ku mbunga nkoranyambaga.

Muri byo harimo imyidagaduro, ibiganiro bihugura abantu mu myitwarire iboneye, amakuru yamamaza ibintu runaka, gucengeza amatwara yaba agamije gusenya n’andi agamije kubaka…mbese imbuga nkoranyambaga ni urubuga buri wese ashobora gukoresha mu byiza cyangwa mu bibi.

Abatangije iki gihembo kiswe Rwanda Diaspora Social Media Influence Award bavuga ko bafite intego yo gushimira Abanyarwanda batuye mu mahanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga bagahugura abantu bagatuma banidagadura.

- Advertisement -

Abantu 11 nibo bazahatana kuri iyi nshuro.

Batoranyijwe hagendewe k’uburyo bakoze ibiganiro.

Biriya biganiro byakozwe hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2021.

Abazahembwa ni abo bizagaragara ko bahize abandi mu gukora neza ibyo twavuze haruguru.

Kubatora bizakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba bigomba gutangira kuri iyi tariki ya 25, Ugushyingo, 2021 kuzageza tariki tariki 20, Ukuboza, 2021.

Ushobora gutora uwo ari wese ubona ko yahize abandi kwitwara neza mu ngeri twavuze haruguru.

Abashaka gutora baca kuri: www.rdiawards.com.

Abatsinze muri buri cyiciro bazamenyekana ku itariki ya 21 Ukuboza 2021.

Iri rushanwa ryateguwe n’Ikigo RDI Awards.

Kirashimira  abantu bose batoranyijwe ku nshuro ya mbere kandi kirizeza ko kizakomeza kuzirikana uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga badahwema gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugumana ubumwe bwari busanzwe bubahuza n’abo baturutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version