Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n’Abakobwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Ihohoterwa Rikorerwa Abagore n’Abakobwa

admin
Last updated: 25 November 2021 2:55 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye b’abagabo.

Ni inama yiswe Men’s Conference on Positive Masculinity, ishishikariza abagabo kugira uruhare mu guhangana n’ihohoterwa muri Afurika. Yakiriwe na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo uyoboye AU muri uyu mwaka.

AU ivuga ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika riterwa n’ubusumbane bushingiye gitsina, ahantu hamwe na hamwe bigasa n’ibyemewe.

Nubwo ngo hari imbaraga nyinshi zikoreshwa mu kubirwanya, usanga ihohoterwa rikomeza kwiyongera.

Harimo irikorwa n’abo bashakanye rikorerwa ku mubiri, ku gitsina cyangwa mu bitekerezo; gukatwa bimwe mu bice by’imyanya y’ibanga ahantu hamwe na hamwe muri Afurika; gushyingira abakobwa bakiri bato; gufatwa ku ngufu, gushimutwa; gukoreshwa uburaya ku gahato n’ibindi.

AU ivuga ko ibintu byabaye bibi kurushaho mu bihe bya COVID-19, ku buryo guma mu rugo y’amezi atatu ishobora gutera ibibazo by’ihohoterwa bigera kuri miliyoni 15 cyangwa miliyoni 61 mu gihe yaramuka igeze ku mwaka wose.

Minisiteri zishinzwe uburinganire muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ziheruka gutangaza izamuka ry’ibibazo by’ihohoterwa rya 48%.

Mu kuzirikana uruhare rw’abagabo n’abahungu mu guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore, abayobozi b’abagabo bo ku mugabane wa Afurika bahuriye muri RDC kuri uyu wa Kane.

Ni mu nama ya mbere ku ruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Perezida Kagame yakiriwe ku kibuga cy’indege i Kinshasa na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde. Nyuma yaje kwakirwa na Perezida Tshisekedi muri Palais de la Nation.

AU yavuze ko muri iriya nama, “Abagabo mu nshingano zitandukanye bashishikarizwa kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira no kurangaza imbere gahunda zigamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri Afurika.”

Muri iyo nama kandi byitezwe ko abayobozi bagomba kwiyemeza gushyiraho uburyo butuma abagore baba benshi mu nzego z’ubuyobozi ku nzego zose, harimo mu bakuru b’ibihugu, mu bagoze guverinoma n’izindi nzego.

Perezida Kagame yakiriwe i Kinshasa na Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde

Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi muri Palais de la Nation i Kinshasa
Yakiranywe icyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu

 

TAGGED:AUfeaturedIhohoterwaPaul KagameSama LukondeTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IPRC Musanze Yaravuguruwe Ku Bufatanye N’u Bushinwa
Next Article Aba ‘Influencers’ B’Abanyarwanda Baba Hanze Babaye Indashyikirwa Bagiye Guhembwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?