CANAL+ Rwanda Mu Bufatanye Bwo Kurengera Ibidukikije

Ikigo Canal + gisanzwe gicuruza serivisi z’itumanaho harimo no gutanga amashusho kinjiye mu mushinga wo kurengera ibidukikije. Ni mucyo bise ‘Ukwezi Kumwe, Impamvu Imwe’ ( 1 MOIS 1 CAUSE).

Ubuyobozi bwa CANAL+ Rwanda buvuga ko bwatangije iriya gahunda mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda mu mushinga wayo w’igihe kirekire wo gutuma umujyi wa Kigali  uba ahantu hatoshye ibyo bita mu Cyongereza Green City, byose bikubiye mu cyerekezo cya 2050.

Ni muri urwo rwego, CANAL+ Rwanda yatangije umushinga mugari wo gukusanya dekoderi zishaje zitakibasha kwakira amashusho mu buryo bushimishije kugira ngo zihurizwe hamwe zitunganywe neza.

Abafite Dekoderi zishaje basabwe kuzishyira Canal + zikanagurwa cyangwa zigasanwa zikongera zigakora

Dekoderi zitagikora ziri muri mu rwego rw’imyanda ya elegitoronike.

- Advertisement -

Iyo idakusanyirijwe hamwe ngo ijyanwe ahatu inagurwe, cyangwa se itabwe ahantu hamwe kugira ngo ivanwe mu ngo, ihinduka ikibazo gikomeye ku buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima.

Kubera izo mpamvu, CANAL+ Rwanda yahisemo gutangiza ubukangurambaga bunini bwo gukusanya dekoderi zishaje zitacyakira amashusho yo mu rwego rwo hejuru kugira ngo zitunganywe neza.

Iki gikorwa kikaba kizatangira ku ya 1 Ugushyingo 2021.

CANAL+ Rwanda irasaba abafatabuguzi kugarura dekoderi bafite zishaje ku maduka ndetse no ku bacuruzi bemewe.

Izi dekoderi zizakusanyirizwa hamwe maze zoherezwe ku ruganda rwa ‘Enviroserve Rwanda’ ruri mu Kagari ka Ramiro mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera  kugira ngo zitunganywe.

Ibice bya pulasitike bizajanjagurwa kugira ngo bikoreshwe mu zindi nganda, mu gihe ibyuma bizasukurwa bikongera gukoreshwa mu buryo busukuye.

Canal+ Rwanda yahisemo gukorana na ‘Enviroserve Rwanda Green Park’ nk’ikigo cy’intangarugero mu gusukura imyanda ya elegitoronike muri Afrika y’i Burasirazuba.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda Madamu Sophie Tchatchoua yagize ati: “ Twe nka Canal + dukorana n’u Rwanda mu nzego zo guteza imbere imibereho y’abari n’abategarugori, kuzamura uburezi ndetse no kwita ku bidukikije. Ubu rero twinjiye mu bidukikije. Ni urwego rufite akamaro mu kurinda ubuzima bw’abaturage barimo n’abakiliya bacu kugira ngo tugire uruhare mu kugira ubuzima bwiza bw’abatuye u Rwanda.”

Sophie Tchatchoua aganira n’abanyamakuru

EnviroServe Rwanda Green Park ni umufatanyabikorwa ukomeye wa Guverinoma y’u Rwanda nayo yasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukusanya no gutunganya imyanda y’ibikoresho binyuranye kugira ngo byongere gukoreshwa.

Madamu Sophie Tchatchoua hari ubutumwa yasigiye abo muri ruriya ruganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version