Kuri uyu wa Mbere Taliki 12, Ukuboza, 2022, Perezida Kagame yageze i Geneva mu Busuwisi kwitabira Inama mpuzamahanga igamije ubufatanye mpuzamahanga burambye bise 2022 Effective Development Co-operation Summit.
Hagati aho kandi Perezida Kagame yakiriwe ku meza na Perezida Ignazio Cassis akaba ari we uyobora Leta ziyunze z’Ubusuwisi.
Ignazio Daniele Giovanni Cassis asanzwe ari umuganga, akaba yaratangiye kuyobora u Busuwisi guhera Taliki 1, Mutarama, 2022.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Mbere Taliki 12, izarangira Taliki 14, Ukuboza, 2022.
Abitabiriye iyi nama bazaganira uko imikoranire hagati y’ibihugu by’isi yakongerwamo imbaraga kugira ngo bifatanye kwivana mu ngaruka zatewe na COVID-19 n’ibindi bibazo isi ifite birimo n’ibikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.
Izaba uburyo bwo gusasa inzobe, ibihugu biganire uko bimwe byakwigira ku bindi kugira, binyuze muri ubwo bufatanye, habeho kuzamurana.
Intego ni ukugira ngo gahunda ibihugu byihaye kuzageraho mu mwaka wa 2050 kuzamura, zizagerweho.
Ubusanzwe kugira ngo ingamba z’igihe kirekire zigerweho, ni ngombwa ko hashyirwaho ingamba z’igihe gito zishyize mu gaciro.
Isesengura rikozwe mu gihe cyagenwe niryo rigaragaza ibyagezweho n’ibitaragerwaho bityo hakarebwa icyakorwa ngo ibintu bigende nk’uko byagenwe.