Parti Libéral Yongeye Gutora Donatille Mukabalisa Ngo Ayiyobore

Ishyaka PL( Parti Libéral) riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu ryatoye Hon Donatille Mukabalisa ngo yongere ariyobore ku rwego rw’igihugu.

Ni nyuma y’amatora aherutse guhuza  abagize Komite yaguye y’iri shyaka.

PL imaze imyaka 31 ishinzwe kuko yashinzwe mu mwaka wa 1991.

Kuri iki Cyumweru nibwo abayoboke ba PL  mu Ntara zose  n’Umujyi wa Kigali bahuriye i Kigali muri kongere ya munani isanzwe y’ishyaka PL.

- Kwmamaza -

Uretse amatora ya Komite nyobozi yakorewe muri iyi Nama, abayoboke ba PL bahuguwe no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’indangagaciro ziranga abanyapolitiki.

Biro Politiki yatowe ngo iyobora PL ifite manda y’imyaka itanu.

Hon. Mukabalisa Donatille usanzwe ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, yavuze ko muri iyi manda bazongera imbaraga mu gutanga ibitekerezo byubaka Igihugu.

Yunzemo ko ishyaka PL rizahatanira imyanya mu matora y’Abadepite ateganijwe mu mwaka wa 2023.

Ibyo guhatana cyangwa kudahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ngo ishyaka PL ritarabifataho umurongo.

Hon Mukabalisa ati: “Ibyo ngibyo ni ibizemezwa igihe nikigera, ariko ku matora y’Abadepite ho tugomba kuzajyamo, tuzatanga abakandida, ku bindi rero nabyo tuzabijyaho inama turebe igikwiye gukorwa.”

Abanyamuryango ba PL bishimira ko bagize uruhare mu gufatanya n’abandi Banyarwanda guteza igihugu imbere.

Bavuga ko baharaniye ko u Rwanda ruba igihugu kirimo ubwisanzure, kuko ngo ‘utatera imbere utisanzuye.’

Abandi bayobozi ba PL batowe ni Biro Politiki izayobora  PL ku rwego rw’igihugu, barimo Depite Munyangeyo Théogène wabaye Visi perezida wa mbere, Twagirimana Epimaque watorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri, Senateri Umuhire Adrie watorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’ishyaka na Dr Murenzi Phanuel watorewe kuba umubitsi w’ishyaka PL ku rwego rw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version