Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye yakiriwe na mugenzi we uyobora Senegal witwa Macky Sall mu ruzinduko yakoreye muri kiriya gihugu. Mu ruzinduko rwe harimo no kwitabira ifungurwa rya Stade Nshya ya Senegal.
Ni stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 50 000. Ikaba yaritiriwe Abdoulaye Wade.
Ikinyamakuru cyandika ku mikino kitwa wiwsports.com cyanditse ko iriya stade nirangiza gufungurwa izahabwa izina rya Stade Abdoulaye Wade,bikaba byarakozwe mu rwego rwo guha icyubahiro umukambwe Abdoulaye Wade wayoboye Senegal igihe kirekire.
https://twitter.com/UrugwiroVillage/status/1495842970649739264?s=20&t=clUWh_sR1UxI531LHyqkOA
Hari ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’ubuyobozi bw’ishyaka rya Abdoulaye Wade rishimira Perezida Macky Sall wahisemo kumwitirira iriya Stade iri muri stade nziza kurusha izindi ziri muri Afurika kugeza ubu.
Itangazamakuru ryo muri Senegal rizindutse ryandika ko muri kiriya gihugu ibyishimo ari byose kubera ko uretse no kuba bagiye gutaha Stade nziza cyane kandi nini, ikipe yabo y’igihugu yari iherutse no gutwara igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku mukino wa nyuma yakinnye na Misiri.
Ni igikombe cyakiniwe muri Cameron ya Perezida Paul Biya.