Perezida Paul Kagame yoherereje abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrique, ubutumwa bwo kubifuriza umwaka mushya muhire no kubashimira uburyo bakomeje kuzuza inshingano zabo.
Ni ubutumwa bashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Muri Centrafrique, Minisitiri Biruta yasuye abasirikare bagize Rwanda 57 Task Force Battalion boherejwe gucunga umutekano ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, mu birindiro byabo bya Nzilla Camp mu murwa mukuru Bangui.
Yanasuye abasirikare b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (Rwabatt 8 & Rwabatt 9) bakorera ahitwa Socatel Mpoko naho muri Bangui, ku matariki ya 13 na 14 Mutarama 2022.
Yari aherekejwe n’Umuyobozi ushinzwe iperereza rya gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje iti “Minisitiri Biruta yabashyikirije ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, bubifuriza umwaka mushya muhire ndetse bubashimira uburyo bakomeje kuzuza inshingano zabo mu myitwarire myiza n’ubunyamwuga muri Repubulika ya Centrafrique.”
Minisitiri Biruta yanagejeje ku basirikare uko umutekano mu Rwanda wifashe n’imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, nko gukingira abaturage.
Yanagaragarije aba basirikare uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi uhagaze muri iki gihe.
Umuyobozi ushinzwe iperereza rya gisirikare, Brig Gen Vincent Nyakarundi, we yashishikarije aba basirikare gukomera ku ntego zabo mu kubahiriza inshingano bafite.
Mu ijambo risoza umwaka Perezida Kagame aheruka kugenera abakora mu nzego za gisirikare n’inzego z’umutekano, yashimiye by’umwihariko abari mu butumwa mu mahanga, baba baroherejwe mu bwumvikane bw’ibihugu byombi cyangwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro.
Yagize ati “Kuba kure y’abo mukunda, by’umwihariko mu gihe cy’iminsi mikuru, ni uburyo bwihariye bwo kugaragaza uburyo mwiyemeje kwitangira amahoro n’ituze ku mugabane wacu no hanze yawo. Igihugu cyose cyishimira umurimo mukora.”
Binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo gutanga umusanzu muri Repubulika ya Centrafrique no muri Mozambique, aho zagize uruhare mu kwirukana umutwe w’iterabwoba wari wibasiye intara ya Cabo Delgado.
Ni mu gihe binyuze mu butumwa bw’amahoro, u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Sudan y’Epfo.
U Rwanda nirwo rufite umubare munini w’Ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, MINUSCA.