Perezida Macron Yakubitiwe Urushyi Mu Baturage

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi ku itama n’umugabo wamutunguye ubwo yagendaga asuhuza abantu, mu buryo bwatumye abashinzwe umutekano we bagwa mu kantu. 

Macron kuri uyu wa Kabiri yari mu ruzinduko mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Bufaransa, mu gace ka Tain-l’Hermitage.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu bari inyuma y’uruzitiro rwatumaga abantu bategera perezida, akagenda abasuhuza abahereza ukuboko.

Umugabo wambaye umupira yabanje gusuhuza Macron ubundi azamura urushyi n’ukundi kuboko ararumukubita. Yumvikana abanza kuvuga ngo ‘“A bas le macronisme!”. Abashinzwe umutekano wa Macron bahita bamufata, perezida bakamwigiza ku ruhande.

- Kwmamaza -

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’icyo gikorwa.

Nyuma Macron yongeye kwegera abaturage akomeza kugenda aganira nabo.

Perezida w’u Bufaransa arindwa n’umutwe wihariye witwa Groupe de sécurité de la présidence de la République, GSPR.

Washinzwe mu 1983. Bivugwa ko ugizwe n’abantu bagera muri 77 bashinzwe kurinda Macron mu bikorwa bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version