Kagame Yashimye Ubufatanye Mastercard Foundation Igiye Gushoramo Miliyari $1.3

Mastercard Foundation yemeye gutanga miliyari $1.3 mu myaka itatu iri imbere, mu bufatanye n’Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC, hagamijwe gutabara ubuzima bwa miliyoni z’Abanyafurika no gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Ni ubufatanye bwatangijwe kuri uyu wa Kabiri, bwagizwemo uruhare n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU. Bugamije kunganira uyu muryango mu ntego yo gukingira COVID-19 abaturage 60 ku ijana – ni ukuvuga miliyoni 750 z’abatuye Afurika – bitarenze umwaka wa 2022.

Nubwo AU ifite iyi ntego, kubona inkingo bikomeje kuba ikibazo ku buryo abamaze guhabwa nibura urukingo rumwe bakiri munsi ya 2 ku ijana.

Biteganywa ko muri buriya bufatanye na Mastercard Foundation hazagurwa inkingo zishobora gukingira nibura abantu miliyoni 50, hagamijwe kuziba cya cyuho.

- Advertisement -

Ni gahunda kandi izafasha urugendo rwo kugeza inkingo kuri miliyoni nyinshi z’abanyafurika, kunoza uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abantu no kongerera ubushobozi Africa CDC.

Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’ubu bufatanye, yashimye ababugizemo uruhare n’imbaraga zakoreshejwe kugira ngo bushoboke.

Yavuze ko mu 2009 Mastercard Foundation yafashe icyemezo cyo gukorana na Afurika, kandi gikomeje gutanga umusaruro kuri uyu mugabane haba mu burezi no guteza imbere urubyiruko.

Yashimangiye ko ari ngombwa ko ibi bihugu byongera ubushobozi bishora mu rwego rw’ubuzima, avuga ko Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), n’Ikigega cya AU cy’Iterambere byiyemeje gushyigikira ibihugu muri uru rugendo.

Yanashimiye inzego zikomeje gushyigikira urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Ati “Ubu bufatanye na Mastercard Foundation na Africa CDC bwubakiye kuri iryo shoramari ryose kandi buzadufasha kugera kuri byinshi dufatanyije no mu gihe kiri imbere.”

Perezida wa Mastercard Foundation Reeta Roy yavuze ko gushyigikira ikwirakwizwa ridaheza ry’inkingo ari ibintu byihutirwa kuri uyu mugabane, nk’igikorwa cyafasha mu kwihutisha izahuka ry’ubukungu.

Umuyobozi wa Africa CDC, Dr. John Nkengasong, yahamagariye guverinoma zitandukanye n’abaterankunga n’abikorera gufasha kugira ngo iyi gahunda igerweho.

Ati “Gushyigikira uburyo abantu bose bagerwaho n’inkingo no kubaka ubushobozi bwa Afurika bwo kwikorera inkingo ikeneye, ntabwo ari byiza kuri uyu mugabane gusa, ahubwo ni bwo buryo rukumbi burambye bwo guhangana n’iki cyorezo no kugira ahazaza hafite ubuzima bwiza.”

Mu mwaka wa 2020, ubukungu bwa Afurika bwasubiye inyuma ku rwego rukomeye kurusha ikindi gihe mu myaka 25 ishize.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere iheruka gutangaza ko iki cyorezo cya Covid-19 gishobora guhungabanya ibyiza uyu mugabane wari umaze igihe uharanira mu binyacumi bibiri bishize, kigasunikira munsi y’umurongo w’ubukene abaturage basaga miliyoni 39 bitarenze uyu mwaka.

Ubu bufatanye bwubakiwe ku bundi busanzwe hagati ya Mastercard Foundation na Africa CDC mu kwagura uburyo bwo gupima COVID-19 no kunoza uburyo bwo kuyikurikirana muri Afurika.

Ubwo bufatanye bwabashije gutanga ibikoresho byo gupima bisaga miliyoni ebyiri, bunahugura abaganga basaga 12000.

Ubu bufatanye hagati ya Mastercard Foundation na Africa CDC buzashingira ku mbaraga zikomeje gukoreshwa n’inzego zitandukanye kugira ngo Afurika ibone inkingo.

Ni imbaraga zinyuzwa muri gahunda mpuzamahanga zirimo COVAX, zifite intego yo gukingira abaturage ba Afurika hagati ya 45- 50 ku ijana. Bivuze ko kuri ya ntego ya 60 ku ijaan Afurika yihaye haba hasigayeho hagati ya 10 na 15 ku ijana, ni ukuvuga hagati y’abaturage miliyoni 125 -188 z’abaturage baba bakeneye gukingirwa kugeza mu 2022.

Kugeza ubu ku rwego mpuzamahanga abantu miliyoni 170 bamaze kwandura COVID-19, imaze guhitana abarenga mikiyoni 3.5.

Muri Afurika abamaze kwandura barenze miliyoni 4.8, abapfuye ni 130.000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version