Perezida Macron Yasuye Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Kigali

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yasobanuriwe uko yateguwe, yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka zayo.

Macron yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yakirwa ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta. Yahise abanza kwakirwa na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Macron yahise akomereza ku Gisozi. Serivisi zisanzwe zo kwakira abasura uru rwibutso zahagaritswe mbere ya saa sita, kubera uruzinduko rw’uyu muyobozi.

Yazengurukijwe ibice bigize uru rwibutso anasobanurirwa amateka ya jenoside guhera igihe ingengabitekerezo yayo yatangiriye gukwirakwizwa ndetse ikigishwa, uko yashyizwe mu bikorwa n’ibijyanye no guhangana n’ingaruka zayo.

- Kwmamaza -

Biteganyijwe ko Macron aza kuvuga ijambo rigaruka ku bazize Jenoside, abayirokotse n’uruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje kuri aya mahano.

Hitezwe ko aza gusaba imbabazi ku bikorwa igihugu cye cyagizemo uruhare.

Perezida Macron agera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Macron yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene
Macron asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version