Perezida Ndayishimiye Afite Urugendo Muri Kenya

Nyuma yo gusura Uganda akaganira na mugenzi we Perzida Yoweli Museveni, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye arajya mu Kenya kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Azaganira na  mugenzi we Uhuru Kenyatta ku ngingo zirimo ubufatanye mu by’ubukungu no mu zindi nzego.

Azifatanya kandi n’abaturage ba Kenya kwizihiza umunsi bita ‘ Madaraka Day’, uyu ukaba ari umunsi abaturage ba kiriya gihugu baboneyeho ubwigenge bipakuruye ubukoloni bw’Abongereza.

Hari muri 1963.

- Kwmamaza -

Abongereza batangiye gukoloniza Abanya Kenya guhera mu mwaka wa 1920.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’Ibiro by’Umukuru w’u Burundi rigashyirwaho umukono na Ambasaderi Willy Nyamitwe, rivuga ko Perezida Ndayishimiye ari buherekezwe n’umugore we Madamu Angelique Ndayishimiye.

Umubano w’u Burundi na Kenya umaze igihe ariko muri 2011 nibwo wongewemo imbaraga.

Muri uriya mwaka nibwo abategetsi ku mpande zombi basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi n’uburobyi.

Hari andi masezerano yasinywe muri uriya mwaka arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare, uburezi n’ingufu.

Mu Burundi ubwo havukaga amakimbirane ya Politiki, hari bamwe mu babutuye bahungiye muri Kenya.

Kenya n’u Burundi kandi ni bimwe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari bivuga Igiswayire.

Mu Ugushyingo 2007, nibwo Kenya yafunguye ibiro biyihagarariye i Bujumbura.

Itangazo ryo mu Biro bya Perezida Ndayishimiye

U Burundi na Kenya biri mu Muryango w’ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, East African Community (EAC).

Mu Burundi hari ibigo by’imari byo muri Kenya birimo Kenya Commercial Bank n’indi yitwa Diamond Trust Bank.

Hari abaturage b’u Burundi bajya guhugurirwa muri Kenya mu bintu bitandukanye harimo imikorere ya gasutamo ndetse n’igisirikare n’izindi nzego.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version