Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Ndayishimiye Yagereranyije Urugendo Rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’Igitangaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Ndayishimiye Yagereranyije Urugendo Rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’Igitangaza

admin
Last updated: 01 July 2021 5:47 pm
admin
Share
SHARE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko kuba Perezida Paul Kagame yohereje intumwa mu birori by’ubwigenge bw’u Burundi ari igitangaza, kuko bigaragaza icyerekezo cyiza cy’umubano, nyuma y’igihe ibi bihugu bidacana uwaka.

Kuri uyu wa 1 Nyakanga mu Burundi hizihijwe isabukuru w’imyaka 59 y’Ubwigenge, hibukwa ubwo mu 1962 bwigobotoraga abakoloni b’ababiligi. Ibirori byabereye muri Stade Ingoma mu murwa mukugu Gitega.

Perezida Kagame yohereje Minisitiri w‘Intebe Dr Edouard Ngirente, mu ruzinduko rwa mbere rukozwe mu Burundi n’umuyobozi ukomeye mu Rwanda guhera mu 2015.

U Rwanda n’u Burundi bifitanye umubano mubi aho bwakomeje kurushinja gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. U Rwanda rurabihakana, ahubwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Ubwo yerekanaga abashyitsi, Perezida Ndayishimiye yahereye kuri Perezida Faustin Archange Touadéra uyobora Centrafrique, aza kugera kuri Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa, ageze kuri Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda akoresha amagambo akomeye.

Ati “Ndahamya ko nta murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu ba hano mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda baje kudushyigikira.”

Ni ijambo ryahise ryakirizwa amashyi menshi y’abitabiriye uwo muhango.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko yishimiye kwitabira iyi sabukuru ahagararye Perezida Paul Kagame, anashimira Perezida w’u Burundi n’abaturage kuri ibi birori by’ubwigenge n’uburyo bamwakiriye.

Ati “Ndifuza gushimangira ubushake bw‘u Rwanda mu gukorana namwe Perezida, mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. Ndahamya ko twese twiteguye guharanira kongerera imbaraga no guteza imbere umubano usanzwe w’ubucuti n’ubufatanye, mu nyungu z’abaturage bacu.”

“Igihe kirageze ngo u Burundi n’u Rwanda byubakire ku musingi ukomeye w’isano ishingiye ku mateka n’umuco, kugira ngo tubashe kugera ku iterambere rirambye.”

Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragaza ko iki ari ikimenyetso gikomeye ku Burundi.

Ati “Ngira ngo niba mubibona neza, Abarundi uru rugendo mugiriye hano ni nk’igitangaza babonye mu gihe hari hashize iminsi turimo kurebana nabi.”

Mu Kirundi umubano umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi yawise “kubyaruzanya.”

Yavuze ko mu Kirundi no mu Kinyarwanda bavuga ko icyerekwa ari ikibona kandi ikibwirwa ari icyumva, ndetse ko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge.

Yakomeje ati “Kubona rero uno munsi mutuzaniye akarenge bifite icyo bisobanuye, twabonye kandi twumvise.”

Havuze ko ibihugu byombi bimaze igihe hari igitabo byandika ku mubano wabyo, bityo ko igihe kigeze ngo bigisomere hamwe maze bigipfundikire, bitangire igice gishya.

Yakomeje ati “Twizeye ko rero ibya kera turimo kubisoza, hakaza ibishya. Niyo mpamvu uyu munsi w’itariki ya 1 Nyakanga utubereye ikimenyetso gikomeye cyane ku Barundi.”

Yasabye Abarundi kudakomeza kugendera mu mateka y’ibyahise, ko ahubwo bakwiye kugendana n’ibihe ngo hato batazasigara inyuma.

Yakomeje ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, utugereze ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu, Abanyarwanda bose, cyane cyane mutugereze indamutso yacu kuri Nyakubahwa Paul Kagame umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, umubwire ko twashimye cyane uru rugendo mugiriye aha mu Burundi kandi ruduhaye icyizere gikomeye.”

Perezida Kagame aheruka kuvugira mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko umubano n’u Burundi urimo kuzahuka.

Yavuze ko kera abaturanyi bafitanye ibibazo n’u Rwanda bari babiri, ubu hasigaye umwe.

Ati “Uwa kabiri navuga igihugu cy’amajyepfo, u Burundi, ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana tuka… ariko ngira ngo ubu twe n’abarundi turashaka kubana, na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira.”

Umuturanyi usigaranye ikibazo n’u Rwanda ni Uganda.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe ni kimwe mu bimenyetso rw’ukuzahuka rw’uwo mubano.

Ibimenyetso byatangiye kugaragara mu mwaka ushize, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro na mugenzi we w’u Rwanda bahuriraga ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi.

Bijyanye kandi n’inama zakomeje guhuza abayobozi bashinzwe iperereza rya gisirikare. Biyemeje gufatanya mu bijyanye n’umutekano.

Dr Ngirente yari yicaye hagati ya Minisitiri w’Intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni na mugenzi we wa Tanzania Kassim Majaliwa

 

TAGGED:Dr Edouard NgirentefeaturedNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hahishuwe Uburyo Utubyiniro Tubiri n’Ibirori Byakongeje COVID Muri Kigali
Next Article Perezida Kagame Yagaragaje Ibizafasha U Rwanda Kuziba Icyuho Mu Buringanire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?