Perezida Ndayishimiye Yahuye N’Abasirikare Bakuru Mu Ngabo Ze

Umukuru w’u Burundi akaba ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahuye n’abasirikare bakuru mu ngabo ze baganira uko ibibazo y’umutekano bihagaze mu gihugu cye.

Yabashimiye akazi bakora ariko abasaba gukomereza ho bakubaka igihugu.

Perezida Ndayishimiye yabwiye abasirikare bakuru b’igihugu cye babaye ingirakamaro kinini mu guhuza abaturage, no kwimakaza imiyoborere  myiza n’iterambere.

Yababwiye ko impamvu yatumye bagira uruhare mu iterambere ry’u Burundi ari uko abasirikare bakuru bamenye amateka yabo bagakurikiza indangagaciro zaranze Abarundi.

- Advertisement -

Iyi nama ayigiranye n’ingabo z’igihugu cye nyuma gato y’uko hari abarwanyi bo mu FLN bavuye mu Burundi bakambuka umugezi wa Ruhwa ugabanya u Burundi n’u Rwanda bagatera u Rwanda binjiriye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba.

Ingabo z’u Rwanda zeretse itangazamakuru ibikoresho bya gisirikare cyavagaga ko cyambuye abo barwanyi ndetse n’imirambo ibiri y’abo barwanyi.

Bukeye ariko ingabo z’u Burundi zarabihakanye mu itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo z’u Burundi.

Ubwo yari ahageze bubahiriza indirimbo y’u Burundi
Abasirikare bakuru b’u Burundi bari mu kiganiro n’Umukuru w’u Burundi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version