Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hagiye gushyirwa ahantu hazajya haparikwa amagare, ku buryo umuntu ukeneye kujya ahantu runaka azajya arifata akaritwara, akarisiga ahandi habigenewe.
Iyi gahunda yatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Umujyi wa Kigali, ku bufatanye n’ikigo Gura Universal Link kizaba gitanga iriya serivisi.
Ni uburyo bujyanye n’igihe buzaba bubungabunga ibidukikije kubera ko budakoresha moteri ngo busohore imyuka yangiza, ndetse buzafasha abantu gukora siporo, bityo bagire ubuzima bwiza.
Ku ikubitiro iyi gahunda igiye guhera mu bice bibiri bitandukanye birimo mu Mujyi rwagati na Gisimenti i Remera ugakomeza Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Hazashyirwaho sitasiyo zitandukanye ariya magare ashobora guparikwaho, nibura buri sitasiyo ikazajya iba ifite amagare atanu.
Umujyi wa Kigali wakomeje uti “Amagare azakoreshwa ku buntu mu mezi atatu ya mbere, nyuma hakazashyirwaho igiciro kiringaniye. Iki kizaba ari icyiciro cya mbere cyo gushyiraho amagare ashobora gukoreshwa n’abantu benshi, iki gikorwa kikazagurirwa mu bindi bice by’umujyi uko bizagenda bishoboka.”
Bizaba bikora bite?
Ariya magare aho azajya aba aparitse, azajya aba afunze mu buryo bw’ikoranabuhanga, hifashishijwe imashini ifunga ipine y’inyuma.
Kugira ngo umuntu abashe kurikoresha azajya asabwa kuba afite ‘application’ ya GURARIDE muri telefoni ye, cyangwa akiyandikisha nk’umunyamuryango anyuze muri mudasobwa.
Ibyo ubwabyo bivuze ko imyirondoro ye izaba iba izwi ku buryo ababigenzura bamenya ufashe igare. Ariya magare kandi azajya aba akurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Igikurikiraho ni uko umuntu azafata telefoni ye akayitunga ku birango byashyizwe ku ngufuri y’igare (QR code), agakora ‘Scan’, ingufuri ikifungura, akegura igare agatangira urugendo rwe.
Igihe asoje urugendo rya gare azajya ariparika kuri sitasiyo ya GuraRide, ubundi arifunge, yigendere. Ni naho undi urikeneye azarivana.
Ni uburyo bushobora kuzafasha benshi umunsi buzaba butangiye kumenyerwa, kuko imihanda myinshi ya Kigali ikunda kubamo umubyigano w’imodoka, rimwe na rimwe no kubona imodoka zitwara abagenzi bikaba ikibazo.
Byitezwe ko kugira ngo iyi serivisi izabe irambye, igiciro cy’urugendo cyayo kizaba kiri hagati y’icy’imodoka rusange zitwara abagenzi n’icya moto.