Connect with us

Mu Rwanda

Prince Kid Yarekuwe

Published

on

Yisangize abandi

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko  Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid arekurwa.

Uyu musore yari amaze igihe gito afunzwe akurikiranyweho ibyaha  bivugwa ko yakozwe agitegura Miss Rwanda.

Mu manza zabanjirije isomwa ryarwo, ubushinjacyaha bwasabiraga Prince Kid igihano cyo gufungwa imyaka 16.

Bwavugaga ko bumusabira kiriya gihano kubera ubukana bw’ibyo bumushinja.

Mu kwisobanura kwe,  Prince Kid yavugaga ko ubutabera bwagombye kuzamurekura bukamugira umwere kubera ko ngo nta cyo ubushinjacyaha bushingiraho bumuhamya ibyo bumurega.

Me Emelyne Nyembo uri  mu banyamategeko bunganiraga Prince Kid nawe yavugaga ko umukiliya we yazagirwa umwere.

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version