Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Samia Suluhu Yatangiye Kwirukana Abayobozi Ahereye Ku Wari Ushinzwe Ibyambu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Samia Suluhu Yatangiye Kwirukana Abayobozi Ahereye Ku Wari Ushinzwe Ibyambu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2021 9:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahagaritse Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibyambu, Tanzania Ports Authority (TPA), ushinjwa imikoreshereze imibi y’umutungo w’igihugu.

Deusdedit Kakoko yirukanywe nyuma y’uko Perezida Suluhu yari amaze kwakira raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2019/2020.

Perezida Suluhu yavuze ko habayeho inyerezwa rikomeye ry’umutungo muri TPA, asaba Urwego ruhinzwe kurwanya no gukumira ruswa (PCCB) gukurikirana icyo kibazo mu buryo bwihutirwa.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yari yashyizeho itsinda ryakoze iperereza ku bibazo byari biri mu buyobozi bw’ibyambu, ndetse hari ingamba zafashwe.

Yakomeje ati “Ariko nshingiye kuri raporo mwangejejeho ejo, nibura miliyari 3.6 z’ama-shilling zanyerejwe muri TPA… Ubwo Minisitiri w’Intebe yakoraga iperereza twabashije gusa kwirukana abayobozi bato. Ubu ntegetse ihagarikwa ry’Umuyobozi Mukuru wa TPA kugira ngo amaperereza ku inyerezwa ry’umutungo abashe gukorwa neza.”

Mu Ukuboza umwaka ushize Minisitiri w’Intebe Majaliwa yahagaritse bakozi babiri ba TPA, barimo umuyobozi ushinzwe imari.

Nyuma yo gusoma raporo, Perezida Suluhu yategetse umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Charles Edward Kichere, gusubira inyuma agakora ubusesenguzi ku mafaranga yose yasohowe na Banki Nkuru ya Tanzania hagati ya Mutarama na Werurwe 2021.

Uyu muyobozi yavuze ko yamaze ijoro ryose asoma raporo yashyikirijwe, ariko yasanze harimo ibibazo bikeneye gukurikiranwa mu maguru mashya.

Samia Suluhu Hassan w’imyaka 61 yarahiriye kuyobora Tanzania ku wa 19 Werurwe, asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana.

Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yakiraga raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta
TAGGED:featuredJohn Pombe MagufuliSamia Suluhu Hassan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Busingye Yihanije Dr. Kayumba Amushinja Kwibasira Uwamureze Gushaka Kumufata Ku Ngufu
Next Article Ikoranabuhanga Mu Itumanaho Muri Afurika Baryitege! U Rwanda Ruririnze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?