Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Suluhu Yageze I Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Suluhu Yageze I Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2021 9:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Samia Suluhu Hassan Pererezida wa Tanzania ubu ari i Kigali akaba yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Yari yahagurutse muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Biteganyijwe ko nahagera ari bubanze gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwari buherutse kumenyesheje abantu ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

Ibiro bya Perezida Suluhu byari  byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

 

TAGGED:BirutafeaturedKagameRwandaSuluhuTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacuruzi Bo Muri Tanzania Batumye Suluhu Kuza Kubishyuriza Abo Mu Rwanda
Next Article Mu Gihe Kitageze Ku Masaha 24 Indi Modoka Ihiriye I Nyamata
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?