Ibiteganyijwe Mu Ruzinduko Rwa Perezida Touadéra Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine, yakirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta.

Ni uruzinduko ruteganyijwe guhera kuri uyu wa 5-8 Kanama 2021.

Biteganyijwe ko Perezida Touadéra aza kwakirwa na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro mu muhezo, nyuma bakaza kuganira n’itangazamakuru.

Hateganyijwe kandi isinywa ry’amasezerano atandukanye.

- Kwmamaza -

Muri uru ruzinduko biteganywa ko asura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mbere yo kwakirwa mu musangiro na Perezida Paul Kagame.

Ku wa 6 Kanama 2021 azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzwi nka ‘Kinigi IDP Model Village’ watashywe ku wa 4 Nyakanga 2021 ku munsi wo Kwibohora. Ucumbikiye imiryango 144.

Umudugudu wa Kinigi ni umwe mu igezweho mu Rwanda

Azasura kandi ahantu nyaburanga hatandukanye hari mu mishinga yo kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira manda ya kabiri y’imyaka itanu muri Werurwe uyu mwaka.

Rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu rwego rw’umutekano, no gutsura umubano mu bijyanye n’imikoranire y’inzego z’abikorera.

Ni urugendo rukozwe nyuma y’amasaha make u Rwanda rwohereje batayo y’abandi basirikare 750 zo kunganira abasanzwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Centrafrique, ku buryo ubu u Rwanda rufite yo batayo eshatu zishinzwe kubungabunga amahoro.

Ingabo z’u Rwanda ni na zo zirinda Perezida Touadéra.

Uru ruzinduko rubaye nyuma y’iminsi ibiri hasojwe urwo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagiriye mu Rwanda ku wa Mbere no ku wa Kabiri muri iki Cyumweru.

U Rwanda ruheruka kongera ingabo muri Centrafrique
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version