Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda, Yakiriwe Na Minisitiri Biruta

Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.  Ari buganire na mugenzi wa uyobora u Rwanda Paul Kagame. Aho ari bwakirirwe muri Village Urugwiro harangije gutunganywa.

Nyuma y’ibiganiro by’aba Bakuru b’Ibihugu, harabaho gusinya amasezerano y’ubufatanye.

Ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.

- Advertisement -

U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

Mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ariko biciye mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zo gufasha kiriya gihugu guhashya abatwanyi b’uwahoze akiyobora Bwana François Bozizé utarishimiye ibyavuye mu matora agashaka kuvurunga igihugu.

Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, nawe nyuma y’aho yasuye u Rwanda.

Byari nyuma gato y’uko  RwandAir itangije ingendo i Bangui.

Min Biruta niwe wagiye kumuha ikaze
Babanje kugira ibiganiro
Arakirwa mu cyubahiro cy’Abakuru b’Ibihugu
Nyuma Abakuru b’Ibihugu byombi bari bugeze ijambo ku Banyarwwanda
U Rwanda na Centrafrique bibanye neza mu bufatanye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version