Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Tshisekedi Agiye Gushimira Luvumbu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Perezida Tshisekedi Agiye Gushimira Luvumbu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2024 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Héritier Luvumbu Nzinga uherutse gutandukana na Rayon Sports kubera gukora ikimenyetso cya Politiki kandi ari umukinnyi, ari hafi guhura na Perezida  Tshisekedi akamushimira.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida ubwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize.

Tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo FERWAFA ryatangaje ko ihagaritse Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Impamvu yari uko yakoze ibimenyetso bya Politiki akabivanga n’umupira w’amaguru kandi bibuzwa n’amabwiriza agenga amarushanwa yose ya FERWAFA.

Luvumbu yari umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda

Bidatinze na Rayon Sports yahise itandukana nawe, amasezerano araseswa.

Luvumbu yasubiye iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo yakirwa  na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, Kaburo.

Nyuma yo kugera mu gihugu cye cy’amavuko, ikipe ya AS Vita Club yahise ivuga ko imuhaye ikaze mu gihe cyose yakwifuza kuyikinira.

Icyo gihe kandi yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo muri DRC.

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, mu kiganiro cyayobowe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri iki gihugu, Patrick Muyaya, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko igihugu ayoboye kizafasha Luvumbu.

Ati: “Twaravuganye. Naramushimiye kandi nijeje ko nzamwakira imbonankubone nkamuha icyubahiro mu izina rya Repubulika.”

Perezida avuga ko yahamagaye Umuyobozi wa V. Club, Mamadou Diaby asabira Luvumbu akazi.

Ati “Naramubwiye nti ntumpakanire. Nibiba ngombwa ko ari njye uzajya umwishyura, nzishyura, niba ari Leta igomba kwishyura, icyo si ikibazo. Ariko uriya musirikare w’indatsimburwa witangiye Repubulika, ugomba kumuha umwanya muri V. Club. Ibyo kuba imyanya yose yuzuye, simbizi, sinshaka no kubimenya.”

Perezida Tshisekedi  avuga Perezida wa V. Club yamusubije ko n’ubundi Luvumbu yigeze gukinira iyi kipe ndetse bamufata nk’umwana waba agarutse iwabo.

Ati “Ntimugire rero impungenge ku birebana n’akazi, Luvumbu aragafite.”

Perezida Tshisekedi yavuze  ko azabonana  na Luvumbu akamushimira amaso ku maso, akanamushyikiriza ishimwe mu izina ry’Igihugu.

Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yarahawe $50,000 by’ishimwe kuko bamufata nk’uwitangiye igihugu cye.

TAGGED:AKAZIfeaturedLuvumbuTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agace Karekare Ka Tour Du Rwanda 16 Katangiye
Next Article Kamonyi: Aravugwaho Kwica Se Akoresheje Ibuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?