Mu gihe hasigaye igihe gito ngo amatora y’Umukuru wa Kenya agere, Perezida ucyuye igihe Nyakubahwa Uhuru Kenyatta yabwiye abaturage ko nibatora Willaim Ruto bazaba bikozeho. Ngo bazabage bifashe.
Ubu butumwa yabutambukije mu ijambo yagejeje ku batuye ahitwa Kamangu mu gace gatuwe n’aba Kikuyu benshi.
Uhuru yavuze ko Visi Perezida we William Ruto atari umuntu wo kwiringirwa, ko abazamutora bazaba batoye kabutindi bityo ko ibyiza ari uko batora Odinga.
Yababuriye ko abazabirengaho bakamutora bazabaga bakifasha kuko bazaba bashyize igihugu mu kangaratete.
Uhuru Kenyatta yavuze ko William Ruto ari igisambo gishobora gusahura isanduku y’igihugu kikayeza bityo kutamutora byaba ari amahitamo meza.
Amatora y’Umukuru wa Kenya azaba mu Cyumweru gitaha.
Yagize ati: “ Mwa bantu mwe nihagira utora Ruto, umunsi umwe muzabyicuza kuko si umuntu mwiza”
Ku rundi ruhande, ashima Odinga akavuga ko ari umuntu w’umusaza ugera ku cyo yiyemeje.
Hari amakuru yari amaze iminsi avuga ko hari abantu bateguwe na Uhuru ngo bazice bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya William Ruto rwitwa Kenya Kwanza.
Kenyatta yavuze ko kwica abantu nta mushinga abibonamo ndetse ngo n’igihe cyose bamutukaga ntawe yigeze yihimuraho kandi yari abifitiye ubushobozi nk’Umukuru w’igihugu.
Ati: “ Umuntu wifitemo amadayimoni niwe uvuga amagambo mabi nk’aya Ruto.”
Hari abandi bantu babiri biyamamazanya na Ruto bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga.
Abo ni Rigathi Gachagua na Moses Kuria.
Ruto avuga ko azafunga Kenyatta…
Ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza kuzayobora Kenya, William Ruto yatangaje ko natsinda amatora azashyiraho urukiko rwihariye rwo kuburanisha Uhuru Kenyatta kubera ibyaha amushinja ko yakoze mu gihe amaze ayobora Kenya.
Hashize ibyumweru bibiri atangaje ibi.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya ateganyijwe Taliki 09, Kanama, 2022.
William Ruto yatangije ishyaka rye bwite ari gukoresha mu kwiyamamaza yise Kenya Kwanza( Kenya mbere na mbere).
Avuga ko abaturage nibamutorera kuyobora Kenya azashyiraho urukiko rwo gukurikirana abantu bakoze ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Kenya no kurigisa abantu.
Mu kwiyamamaza kwe, Ruto yavuze ko nyuma y’intsinzi yo kuyobora Kenya, nta minsi 30 izashira atarashinga ruriya rukiko.
Igitangaje ni uko William Ruto asanzwe ari Visi Perezida wa Repubulika iyobowe n’uwo ashinja kurigisa abantu no kuba ‘sesa bayore’ mu mutungo wa rubanda.
Avuga ko Kenya iyobowe n’amatsinda y’abatekamutwe bakora uko bashoboye ngo basahure ikigega cya Leta.
Ruto avuga ko impamvu ituma buriya bujura bushoboka, ari uko Perezida Uhuru amaze imyaka 10 ategekana n’abantu bamufasha mu gutuma atera imbere nawe akabashyiriraho uburyo bwo gukoresha umutungo w’igihugu mu nyungu zabo.
Avuga ko inzego nyinshi z’ubukungu bwa Kenya zicunzwe n’abantu bake bafite aho bahuriye na Perezida Uhuru Kenyatta.
Ngo Leta ya Kenya ifitwe mu ntoki n’abatoni ba Perezida Uhuru Kenyatta bityo ngo najya k’ubutegetsi bose bazabiryozwa.