Gakenke: Akarere Ka Mbere Gafite Abaturage Bizigamira Muri ‘Ejo Heza’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje ko Akarere ka mbere gafite abaturage biteganyirije muri Gahunda ya Ejo Heza ari benshi kurusha abandi ari Gakenke. Abatuye Gakenke bizigamiye Miliyoni Frw 642.3.

Intego kari karihaye yari iy’uko abagatuye bazizigamira agera kuri Miliyoni Frw 375.

Nyuma ya Gakenke hakurikiryeho Akarere ka Nyamasheke. Abayituye bizigamye ku musanzu wose hamwe ungana na  Miliyoni Frw 630.9. Inteko ya Nyamasheke yari  Miliyoni Frw 375 .

Akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa gatatu n’umusanzu ungana na miliyoni Frw 529.4 ku ntego ya Miliyoni Frw 375 .

- Kwmamaza -

Rusizi yaje ku mwanya wa kane n’umusanzu ungana na Miliyoni Frw 520.1 mu gihe intego kari karihaye yari   Miliyoni 375 .

Akarere ka Rubavu kaje mu mwanya wa gatanu n’umusanzu ungana na miliyoni Frw 498.2 Frw mu gihe intego abagatuye bari barihaye yari  Miliyoni Frw 375.

Nyagatare, Kicukiro na Nyarugenge nitwo turere tuza ku myanya itatu ya nyuma, Nyarugenge ikaduhetura.

Amafaranga yose hamwe yatanzwe muri uku kwizigama ni Frw 11,254,706,805.

Uko uturere turutanwa mu kwishyura Ejo Heza

EjoHeza Igenwa N’Itegeko…

Iyi gahunda yashyizweho  binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikaba igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017.

EjoHeza ni ubwizigame bw’igihe kirekire ‘bukorwa ku bushake’ hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango.

Ifasha Abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:

(1) Abantu bikorera cyangwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.

(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire

(3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.

(4) Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we.

(5) Undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru.

Kwizigama ni  ingenzi ku Banyarwanda kuko n’igihugu cyabo gifite umutekano n’ubuyobozi butanga icyizere cy’uko ubukungu budapfa guhungabana.

Kuba hari abaturage bataritabira kwizigamira muri Ejo Heza biterwa n’impamvu zirimo no kuba batarumva neza akamaro kayo.

Umwe mu bemeza ko ari icyo kibitera ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge witwa Claire Uwineza Mutimawurugo.

Yigeze kubwita Taarifa ko kubera iriya mpamvu, ngo ni ngombwa ko abantu bongera ubukangurambaga kugira ngo abaturage babyumve babyitabire.

Ngo ni ngombwa kubwira abauturage ko ikiramira umuntu atari icyo arariye gusa, ahubwo ari n’icyo yizigamye ngo ejo nabwo azabone icyo arya.

Kubera ko kwizigama muri iyi gahunda bikorwa ku bushake, ni ngombwa ko abaturage babikangurirwa, bakabikora bumva akamaro kabyo.

Kwizigamira mu bihe bya nyuma ya COVID-19 birashoboka…

Umuturage witwa Sabrina utuye mu Kagari ka Akabeza we avuga ko bigoye muri iki gihe ko umuntu yabona icyo atungisha urugo ngo yongereho n’ayo kwizigama.

Yatubwiye ko kubera COVID-19, ubukungu bw’abaturage muri rusange bwazahaye ndetse ngo kubona amafaranga ahagije yafasha umuntu gukomeza kubaho nk’uko yabagamo mu gihe cyashize biragoye.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, kwizigama bisaba kwigomwa no kumva neza akamaro kabyo k’ejo hazaza.

Hari umuhanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda witwa Teddy Kaberuka wigeze kuvuga ko no muri iki gihe ubukungu butifashe neza, abantu bagomba kumenya kwizirika umukanda, bakirinda kwaya.

Teddy Kaberuka

Ngo abantu bagomba kumenya gutandukanya  ‘ibyo bifuza n’ibyo bakeneye mu by’ukuri.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version