Perezida wa Botswana arasura Repubulika ya Demukarasi ya Kongo

Bwana Mokgweesi Masisi uyobora Botswana ari busure Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, aganire na mugenzi we Felix Tshisekedi.

Umunyamakuru wa Jeune Afrique ukorera muri DRC witwa Stanslas Bujakera Tshiamala yanditse kuri Twitter ko Perezida Masisi ari bugere i Kinshasa mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 15, Werurwe, 2021.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye kuki?

Botswana na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ni ibihugu bikize ku mabuye y’agaciro kurusha hafi ibindi byose by’Africa.

- Advertisement -

Igihugu cya Mokgweesi Masisi nicyo cya mbere kigira diyama nyinshi kandi nziza kurusha ibindi ku isi.

Kizwiho kandi kugira inzovu nyinshi n’ubukerarugendo bwihagazeho mu gace k’Africa y’Amajyepfo.

Botswana na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bihuriye mu Muryango w’ibihugu by’Amajyepfo y’Africa bifitanye ubufatanye mu bucuruzi,SADC.

Abakuru b’ibi bihugu bari baherutse guhurira mu nama idasanzwe ya SADC yabereye mu murwa mukuru wa Botswana witwa Gaborone.

Kimwe mu byo ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo buvuga ko buzungukira mu mubano wihariye na Botswana ni ukwiga uko yashoboye gutsimbataza Demukarasi n’amahoro mu buryo burambye.

Ikindi ni ukwiga uko yabyaje umusaruro amabuye y’agaciro ifite, aho kugira ngo ahinduke intandaro y’intambara z’urudaca.

Perezida Masisi avuga ko igihugu cye kizafasha Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kumenya uko yabyaza umusaruro Diyama yayo.

Ikinyamakuru cyo muri Botswana kitwa Dailynews.gov.bw kivuga ko Tshisekedi ubwo yari i Gaborone, yabwiye mugenzi we ko muri iki gihe agamije kwimakaza Demukarasi mu gihugu cye agaca akaduruvayo kahamaze iminsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version