Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Tshisekedi Yasezeranyije Abaturage Kwisubiza Aho M23 Yafashe Hose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2025 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abaturage be ko mu gihe kitarambiranye azisubiza buri gace kose, buri sentimetero, yigaruriwe na M23. Yasabye abaturage bose b’iki gihugu guhaguruka bagafasha ingabo zabo muri uwo murimo.

Ni ijambo avuze bwa mbere kuva aho M23 yigaruriye Umujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere.

Nubwo avuga ko azawirukana muri uriya mujyi n’ahandi wafashe, amakuru aremeza ko uyu mutwe uri kwagura aho ugenzura kuko ubu uri kwerekeza mu Majyepfo  mu Ntara ya Kivu ni ukuvuga mu Mujyi wa Bukavu.

Ijambo Tshisekedi yagejeje ku baturage be akoresheje televiziyo na radiyo by’igihugu cye, yongeye gushinja u Rwanda kuba Shebuja wa M23 kandi ko impande zombi zifatanya mu bitero by’iterabwoba ku baturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Yatangarije abaturage be ko yakoranye inama n’inzego zitandukanye mu gihugu,  barebera hamwe  uko “twakwisubiza ahafashwe ku butaka bw’igihugu cyacu”.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Tshisekedi yatangaje ko yashyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru witwa Général Major Somo Kakule Evariste ngo ajye mu nshingano zo kwirukana M23 muri kiriya gice.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo yageze mu Mujyi wa Beni atangira imirimo ye.

Yunzemo kandi ko ashimira abasirikare be baguye ku rugamba, abasore bo muri Wazalendo, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bwitwa SAMIDRC “barwana ku ruhande rwacu”, n’aba MONUSCO baguye mu mirwano iherutse kubera i Goma.

U Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikaba igifite umugambi wo kuyikomeza biramutse biyikundiye.

Kinshasa kandi ikorana na Bujumbura muri uwo mujyo ndetse Perezida Kagame yaraye abwiye bagenzi be ba EAC ko kuba Afurika y’Epfo ifatanya na FDLR ari ikibazo ikwiye kwirengera.

Kagame yavuze ko ibyo Ramaphosa yavuze byo gutera u Rwanda ubwoba ari ibintu biri aho, ko yagombye ahubwo kuba yaragize icyo akora ngo ibiherutse kuba i Goma bihagarare.

TAGGED:AbarwanyiFDLRfeaturedKagameM23PerezidaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article USA: Indege Yarimo Abantu 60 Yagonganye Na Kajugujugu Ya Gisirikare
Next Article Sudani Y’Epfo: Impanuka Y’Indege Yahitanye Abantu 20 Bacukura Petelori
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?