Perezida Félix Tshisekedi yabwiye abaturage be ko mu gihe kitarambiranye azisubiza buri gace kose, buri sentimetero, yigaruriwe na M23. Yasabye abaturage bose b’iki gihugu guhaguruka bagafasha ingabo zabo muri uwo murimo.
Ni ijambo avuze bwa mbere kuva aho M23 yigaruriye Umujyi wa Goma kuri uyu wa Mbere.
Nubwo avuga ko azawirukana muri uriya mujyi n’ahandi wafashe, amakuru aremeza ko uyu mutwe uri kwagura aho ugenzura kuko ubu uri kwerekeza mu Majyepfo mu Ntara ya Kivu ni ukuvuga mu Mujyi wa Bukavu.
Ijambo Tshisekedi yagejeje ku baturage be akoresheje televiziyo na radiyo by’igihugu cye, yongeye gushinja u Rwanda kuba Shebuja wa M23 kandi ko impande zombi zifatanya mu bitero by’iterabwoba ku baturage bo mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Yatangarije abaturage be ko yakoranye inama n’inzego zitandukanye mu gihugu, barebera hamwe uko “twakwisubiza ahafashwe ku butaka bw’igihugu cyacu”.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Tshisekedi yatangaje ko yashyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu ya Ruguru witwa Général Major Somo Kakule Evariste ngo ajye mu nshingano zo kwirukana M23 muri kiriya gice.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo yageze mu Mujyi wa Beni atangira imirimo ye.
Yunzemo kandi ko ashimira abasirikare be baguye ku rugamba, abasore bo muri Wazalendo, abasirikare bari mu butumwa bwa SADC bwitwa SAMIDRC “barwana ku ruhande rwacu”, n’aba MONUSCO baguye mu mirwano iherutse kubera i Goma.
U Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ikaba igifite umugambi wo kuyikomeza biramutse biyikundiye.
Kinshasa kandi ikorana na Bujumbura muri uwo mujyo ndetse Perezida Kagame yaraye abwiye bagenzi be ba EAC ko kuba Afurika y’Epfo ifatanya na FDLR ari ikibazo ikwiye kwirengera.
Kagame yavuze ko ibyo Ramaphosa yavuze byo gutera u Rwanda ubwoba ari ibintu biri aho, ko yagombye ahubwo kuba yaragize icyo akora ngo ibiherutse kuba i Goma bihagarare.