Perezida Wa Centrafrique Ari Busure U Rwanda

Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique Faustin Archange Touadera ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 05, Kanama, 2021.

U Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego z’umutekano n’ubucuruzi.

U Rwanda ruherutse gutangiza ingendo z’indege zarwo mu Murwa mukuru Bangui, kandi ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byimbi baherutse kugendererana.

Mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi ariko biciye mu Muryango w’Abibumbye, u Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique zo gufasha kiriya gihugu guhashya abatwanyi b’uwahoze akiyobora Bwana François Bozizé utarishimiye ibyavuye mu matora agashaka kuvurunga igihugu.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe gito Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta asuye mugenzi we wa Centrafrique Madamu Sylvie Baïpo Temon, nawe nyuma y’aho yasuye u Rwanda.

Byari nyuma gato y’uko  RwandAir itangije ingendo i Bangui.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version