IBUKA Yikomye Ishyirahamwe Rivuga Ko Rivugira Abarokotse Jenoside

Mu ntangiriro za Kanama, 2021 mu Burayi hadutse  Ishyirahamwe rivuga riharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ryiyise “IGICUMBI-VOIX DES RESCAPES DU GENOCIDE”.

Impuzamiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA, yasohoye itangazo ryamagana ririya shyirahamwe, ivuga ko rifite impamvu zitagamije guteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ngingo IBUKA itanga ivuga ko ririya shyirahamwe ryashyize imbere kandi zitari mu nyungu y’abarokotse harimo izo yise iza politiki, kudashyigikira Ubunyarwanda, imyitwarire n’imvugo ihakana ikanapfobya Jenoside, kwambura uwacitse ku icumu uburenganzira nk’uwundi Munyarwanda n’ibindi.

Itangazo rya IBUKA ryashyizweho umukono na Perezida wayo Egide Nkuranga rivuga ko  bitangaje kumva bamwe mu bashinze iri shyirahamwe bavuga ko batumva uko abacitse ku icumu bashobora « guturana n’ababahekuye »cyangwa se ngo ukuntu abakoze Jenoside barangije ibihano byabo bahabwa umwanya mu mihango yo kwibuka.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande IBUKA yo mu Rwanda yo ishima ko hari abagororwa batanze amakuru yatumye ahari haratawe imibiri haboneka, iratabururwa ishyingurwa mu cyubahiro.

IBUKA ivuga ko iyo yitegereje isanga ririya shyirahamwe ari ishyaka rya Politiki ariko ryitwaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera inyungu za Politiki.

Mu itangazo ryayo hari ahanditse hati: “Gukora politiki ni uburenganzira bwa buri wese. Kwitwaza amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi, ugashinga umutwe wa politiki ukawita ishyirahamwe rivugira abacitse ku icumu, imvugo nyamukuru ikaba gusakaza ingengabitekerezo ya jenoside ebyiri ndetse no gukorana n’abahekuye u Rwanda, ibi si ugushinyagura gusa ni n’ubugome bukwiye kwamaganwa na buri  wese ushyira mu gaciro.”

Ikindi ngo ni uko kuba batangije uriya muryango hashize imyaka 27 Jenoside ihagaritswe nabyo ari ibyo kwibazaho!

Iri tangazo rya paji eshanu ryasinyweho na ba Perezida ba IBUKA mu Bihugu by’u Burayi nk’u Bubiligi witwa Lyamukuru Felicitée, Perezida wa IBUKA mu Busuwisi witwa César Murangira, Perezida wa IBUKA mu Bufaransa witwa Etienne Nsanzimana, Perezida wa IBUKA mu Buholandi witwa Christine Safari, Perezida wa IBUKA mu Butaliyani witwa Honorine Majyambere, Perezida wa IBUKA mu Budage witwa Jacqueline Mukandanga, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa  IBUKA-USA Jason H.Nshimye, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ishami Foundation -UK Eric Murangwa Eugene, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Urukundo Rwandan Organisation ukorera muri Norway witwa Muhigana Marie- Chantal.

Ryasinywe kandi na Perezida wa IBUKA ku rwego rw’u Rwanda Bwana Egide Nkuranga, Umuyobozi wa GAERG Bwana Egide Gatari, Perezida wa AERG ku rwego rw’igihugu Emmanuel Muneza, na Perezidante wa AVEGA-AGAHOZO ku rwego rw’igihugu Valérie Mukabayire.

Egide Nkuranga

Inama yemerejwemo iri tangazo yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki 03, Kanama, 2021, ikaba yari igamije guhuza ibitekerezo byo ‘kwamagana abashinze ririya shyirahamwe.’

Ishyirahamwe “IGICUMBI-VOIX DES RESCAPES DU GENOCIDE” ryadutse mu gihe hashize igihe gito mu Rwanda hari abantu bazamuye ijwi bavuga ko nabo bavugira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abo bakaba barimo na Yvonne Idamange Iryamugwiza.

Inzego z’ubugenzacyaha zaje kumuta muri yombi nyuma yo gusanga mu byo yavugaga harimo ingingo zigize icyaha, ubu akaba ari mu nkiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version