Mamadi Doumbouya uyobora Guinea Conakry yaraye ageze mu Rwanda bwije, ahitira muri Hotel Kigali Marriot aho yari atererejwe n’abaturage be baba muy Rwanda bamwakirana ubwuzu.
Amashusho ye ubwo yahageraga aramwerekana asuhuza abo baturage barimo abana n’abakuru biganjemo abacururiza n’abiga mu mashuri makuru na za Kaminuza zo mu Rwanda.
Guhera ku wa Gatatu Tariki 30, Mata, 2025 amakuru y’uruzinduko mu Rwanda rw’uyu mu muyobozi yari yatangiye kuvugwa.
Aho bwiriye kuri uyu wa Kane nibwo byatangajwe n’Ibiro bye ko yamaze kurira indege aje i Kigali guhura na mugenzi we Paul Kagame.
Kubera ko itangazamakuru ritari ryabwiwe uko gahunda y’urugendo rwe iteye, amakuru y’uko yabanje kwakirwa n’abaturage b’igihugu cye baba mu Rwanda yabaye nkatinda kugera mu mapaji y’ibitangazamakuru.
Akigera muri Marriot abana bari bazanye n’ababyeyi babo kumwakira baje bihuta, baca mu rihumye abamurinda bahita bamugwamo.
Ugereranyije hari abaturage nka 200 baje kumusuhuza bambaye imyenda imuha ikazi bafite n’amabendera y’igihugu cyabo.
Abasomyi bibuke ko Guinea Conakry ifite Ambasade mu Rwanda.