Perezida Wa Guinea Yasuye Agace Kahariwe Inganda I Masoro

Perezida Umaro Sissoco Embalo n’itsinda ayoboye basuye agace kahariwe inganda kari i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo uyobora Guinea Bissau ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, kuri uyu wa Mbere taliki 07, Werurwe, 2022 akaba yarahuye na mugenzi we uyobora u Rwanda, Paul Kagame.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda Stéphanie Nyombayire avuga ko Perezida Embalo azasura na Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University campus, agasura uruganda Africa Improved Foods ndetse n’uruganda Volkswagen.

Nyombayire yabwiye The New Times ati: “ Ibi ni ibigo bikorera mu Rwanda ibikoresho u Rwanda rushobora kuzajya rwohereza no muri ‘Guinea’. Muri byo harimo n’imodoka zakorewe inaha. Hari n’abanyeshuri bo muri kiriya gihugu duteganya ko bazaza kwiga muri Kaminuza zacu.”

Amakuru ava mu Biro by’Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda ruri kuganira na Guinea Bissau uko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bw’abantu n’ibindi bukoresha indege.

Ni amasezerano bise  Bilateral Air Service Agreement (BASA).

Bivugwa kandi ko bidatinze Ikigo nyarwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere( RwandAir) kizatangira kujya muri Guinea Bissau.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version