Uburinganire Ni Uburenganzira, Si Impuhwe – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame

Perezida Paul Kagame yashimye umuhate w’abagore mu iterambere ry’igihugu, avuga ko uburinganire butuma ibyo bishoboka ari uburenganzira bagomba guhabwa aho kuba impuhwe bagirirwa.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri yifashishije Twitter, mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 u Rwanda rwifataya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Perezida Kagame yavuze ko kuri uyu munsi hahabwa agaciro ubudaheranwa bw’Abanyarwandakazi, bakomeje kuba mu izingiro ry’urugendo rw’iterambere.

Yakomeje ati “Kuva mu ntangiriro, imvugo ya RPF yabaye ingiro mu gushyiraho uburyo butuma abagore bagira umwanya bakwiye. Uburinganire bwakomeje kuza ku isonga muri politiki ya RPF. Iterambere tubona mu Rwanda uyu munsi ni umusaruro w’uko kudaheza.”

- Advertisement -

“Uburinganire ni uburenganzira, si impuhwe. Tugomba guhora duharanira gukora ibirenzeho kandi neza kurushaho, kugira ngo abakobwa n’abuzukuru bacu bazaragwe igihugu bagiriramo intego zitagira umupaka.”

Raporo iheruka yakozwe na World Economic Forum ku cyuho mu buringanire (2021 Global Gender Gap Report), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 ku isi mu bihugu 156 byahawe amanota meza.

Igaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rwa 80.5%, ruba urwa kabiri muri Afurika, inyuma ya Namibia iza ku mwanya wa gatandatu ku isi n’iya mbere kuri uyu mugabane.

U Rwanda kandi ruza ku isonga mu guha ijambo abagore, aho Itegeko Nshinga riteganya ko “abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo”.

Mu bagize Guverinoma, imibare igaragaza ko mu ba Minisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 10, abagore ari 55% mu gihe abagabo ari 45%.

Mu bagize Inteko ishinga amategeko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abagore benshi, kuko mu mutwe w’Abadepite ari 61.3%, abagabo bakaba 38.7 %.

Iyi mibare ariko irahinduka iyo ugeze muri Sena, kuko abagore ari 38.5%, abagabo bakiharira 61.5%.

Muri ba Guverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, abagore ni babiri (40%) ku bagabo batatu (60%).

Munsi nanone mu bayobozi b’uturere, ba Meya b’abagore mu Turere 27 dufite ubuzima gatozi ni 8, bangana na 29.6%. Bivuze ko abagabo ari 70.4%.

Iyo ugeze mu bayobozi bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abagore ni 4 (14.8%), abagabo bakaba 85.2%.

Abagore bisanga ku bwinshi mu mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, kuko ari 21 (77.8%), naho abagabo ni 6 (22.2%).

Umanutse ukagera hasi mu midugugu 14,837 igize u Rwanda, mu bagize Komite nyobozi uko ari 70,305 harimo abagore 27,997 (39.8%) n’abagabo 42,308 (60.2%).

U Rwanda rufite agahigo ko kugira abagore benshi mu Nteko ishing amategeko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version