Perezida Wa Hungary Yishimiye Kuba Uwa Mbere Usuye u Rwanda

Katalin Novák yanditse kuri Twitter ko yishimiye kuba ari we Perezida wa Hungary wa mbere usuye u Rwanda.

Ashima uko Abanyarwanda bamwakiriye ariko by’umwihariko uko Perezida wabo yamwikiriye ngo byabaye imbarutso y’umubano urambye hagati ya Kigali na Budapest.

Novák yanditse ati: “Wakoze Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda kubera uko mwanyakiranye urugwiro. Kuba mbaye Perezida wa mbere wa Hungary usuye u Rwanda ni intambwe izandikwa mu mateka  kandi ikaba intangiriro y’umubano urambye hagati y’ibihugu byacu.”

Madamu Katalin Novák ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore yitwa Women Deliver 2023 Conference.

- Advertisement -

Ni inama ibaye ku nshuro ya gatandatu ariko ikaba ibaye iya mbere ibereye muri Afurika.

U Rwanda rwishimiye ko ari rwo ruyakiriye.

Katalin Novák ni muntu ki?

Katalin Novák

Katalin Éva Veresné Novák yavutse taliki 06, Nzeri, 1977.

Yatorewe kuyobora Hungary mu mwaka wa 2022 kandi niwe mugore wa mbere wayoboye iki gihugu akaba ari nawe Perezida ukiri muto mu bandi bose bakiyoboye.

Yatowe afite imyaka 44 y’amavuko.

Mbere yahoze ari mu Nteko ishinga amategeko akaba yarayigezemo mu mwaka wa 2018.

Yigeze kumara umwaka umwe ari Minisitiri w’iterambere ry’umuryango ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2020 kugeza mu mwaka wa 2021.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu kigo kitwa Ságvári Endre Secondary School mu mwaka wa 1996,  Novák yize ubukungu muri Kaminuza yitwa Corvinus University y’i Budapest nyuma akomeza kwiga amategeko muri Kaminuza ya Szeged.

Yakomeje kandi no kwiga hanze y’igihugu cye kuko yize muri Kaminuza ya Nanterre mu Bufaransa.

Uretse ururimi rw’iwabo kavukire, Novák avuga Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’Igisipanyolo.

Katalin Novák ni umugore ufite umugabo umwe n’abana batatu.

Umugabo we ni umuhanga mu by’ubukungu witwa  István Veres akaba umuyobozi muri Banki nkuru ya Hungary ushinzwe iby’isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’ivunjisha mpuzamahanga.

Madamu Novák ni Umukirisitu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version