Perezida Wa Iran Yagiye Kuganira Na Putin Ku Kibazo Cya Gaza

Ebrahim Raisi yageze i Moscow mu Murwa mukuru w’Uburusiya agiye kuganira na Vladmir Putin ku ngingo zirimo n’iby;intambara imaze iminsi hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Ku byo baganira harimo n’ingingo zirebana n’ubuhahirane hagati ya Moscow na Tehran, ibi bihugu byombi bikaba bimaze igihe ‘runaka’ byarashyizwe mu muhezo n’ibihugu byinshi by’Uburayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibrahim Raissi asuye Uburusiya hashize igihe gito Putin nawe asuye Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ntiyahatinda ahita akoremereza muri Arabie Saoudite.

Al Jazeera yanditse ko Putin yari yajyanywe no kureba uko yakongera imbaraga mu mubano uhuza igihugu cye n’ibi bihugu by’Abarabu bikize kuri petelori na gazi.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version