Perezida wa Kiyovu ati: “ Abakozi bihuse batangaza ibyo tutemeranyijeho”

Juvenal Mvukiyehe uyobora Kiyovu Sports yabwiye Taarifa ko abakozi be bashinzwe itumanaho bihuse batangaza ko ikipe ye yakiriye Kevin Ishimwe kandi batabyemeranyijeho. Avuga ko bari bakiri mu biganiro bitararangira.

Urubuga rwa Twitter rwa Kiyovu Sports rwanditse ko bishimiye kumwakira mu muryango mugari wa Kiyovu.

Bwana Mvukiyehe ati: “ Sinzi impamvu bahubutse bagatangaza ibintu tutabyemeranyijeho. Turi mu biganiro na Kevin Ishimwe ariko ntibirarangira.”

N’ubwo Mvukiyehe yirinze kwemeza ko Ishimwe ari uwabo, amakuru Taarifa ifite avuga ko Ishimwe Kevin ari  umukinnyi wa Kiyovu ariko uzayikinira nk’ intizanyo. Mu kanya gashize ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko ashobora  gukomereza no muri Rayon Sports nabwo ari intizanyo.

- Advertisement -

Yari asanzwe akinira APR FC.

Twamenye kandi ko avuye muri APR FC kubera imyitwarire mibi, akaba yirukanywe igitaraganya ubwo bari mu mwiherero w’ikipe aho isanzwe iwukorera i Shyorongi.

Yari asanzwe afite amasezerano y’imyaka ibiri yasinye ubwo yavaga muri AS Kigali.

Yaramaze gukinira APR FC umwaka umwe.

Asanzwe akina aca ku mpande.

Kevin Ishimwe amaze gukinira amakipe mu Rwanda arimo  APR FC,  Rayon Sport SPORT, AS Kigali na  Pepinière FC.

Ishimwe ari muri Kiyovu
Yari asanzwe akinira APR FC
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version