Perezida Wa Liberia Yananiwe Kurangiza Ijambo Yagezaga Ku Baturage

Mu buryo butunguranye Perezida Wa Liberia Joseph Boakai yananiwe kurangiza ijambo yagezaga ku baturage be nyuma yo kurahirira inshingano ze.

Ibyegera bye byahise bimuba hafi, bimufasha kuva ku meza yavugiragaho ijambo.

Perezida Boakai afite imyaka 79. Yahagaritse Ijambo rye amaze iminota 30 avuga.

Inshuro ebyiri nizo yamaze avuga ntarangize interuro.

- Advertisement -

BBC yanditse ko bikekwako yananiwe n’uko ikirere cy’aho yavugiraga Ijambo hari hashyushye cyane kuri 30C.

Ikindi ni uko Boakai’ ari we Perezida Wa Liberia ukuze kurusha abandi bayoboye iki gihugu.

Nyuma y’uko Perezida Boakai atahanywe, Visi Perezida we Jeremiah Koung yahise aza aganiriza abaturage gato, ahita aherekeza Umuyobozi mukuru w’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version