Mu Myaka 30 Harimo Ibyago No Kugira Igihugu Gishya-Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano ko n’ubwo mu myaka 30 ishize u Rwanda rwapfushije benshi, ariko akibutsa ko ubu rufite igisekuru kizima kigizwe n’abiyemeje kugiteza imbere.

Icyo ni igisekuru gishya cy’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago, ariko irimo n’ukuntu igihugu cyahindutse kikaba gishya kandi muri ibyo bigenda bihinduka, harimo ubuzima n’imibereho y’abaturage.”

Yunzemo ati: “Ikindi, dufite generation [igisekuru] nshya. Abavutse icyo gihe bafite imyaka 30. Ni benshi kandi igihugu kibatezeho byinshi.”

Perezida Kagame avuga ko n’abafite imyaka 20, 25 bavutse nyuma, nabo igihugu kibashakaho uko bahindura ubuzima bwacyo.

Avuga ko ibi ari ngombwa kuko bafite uko barezwe, ubwo burere bukabaha gukorera igihugu cyabo.

Asaba urubyiruko gikoresha imico, imyifatire yarwo mu guhindura ubuzima bw’igihugu kurusha uko abakuru babigenje.

Perezida Kagame yagarutse ku zindi ngingo zireba y’ubuzima bw’igihugu tuzagarukaho mu nkuru zitaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version